Abahamya ba Yehova bahawe ubuzima gatozi mu murwa mukuru wa Azerubayijani witwa Baku mu mwaka wa 1999, bongera kubuhabwa mu mwaka wa 2002. Icyo gihe Abahamya bari bafite umudendezo mu rugero runaka, ariko leta yakomezaga kugenzura ibintu byose bakoraga, urugero hari igihe babaga bari mu materaniro abapolisi bakaza bakababangamira cyangwa bagasuzuma ibitabo byabo.

Icyakora, Urwego rugenzura imiryango ishingiye ku madini rwanze kongera guha Abahamya ba Yehova ubuzima gatozi, bitewe n’amavugurura yarimo akorwa ku itegeko rigenga ubwisanzure bw’amadini. Mu mwaka wa 2010, Urwego rugenzura imiryango ishingiye ku madini rwanze ubusabe bw’Abahamya ba Yehova ruvuga ko hari ibyo batubahirije, ku buryo umuryango ubahagarariye mu mugi wa Baku wasigariye aho udafite ubuzima gatozi. Ibyo byatumye Abahamya baho bavutswa uburenganzira bwabo bwo gusenga.

Mu mwaka wa 2015 ibintu byaje guhinduka, Urwego rugenzura imiryango ishingiye ku madini ruza kubemerera kwinjiza ibitabo mu gihugu. Mu mwaka wa 2016, Abahamya ba Yehova babashije kongera gukora amakoraniro yo mu rwego rw’idini. Igishimishije, ni uko ku itariki ya 8 Ugushyingo 2018, Urwego rugenzura imiryango ishingiye ku madini rwahaye Abahamya bo mu mugi wa Baku ubuzima gatozi. Twiringiye ko kuba Abahamya bo muri uwo mugi barahawe ubuzima gatozi bizagira uruhare myanzuro izafatwa kugira ngo n’abo mu yindi migi babuhabwe.

Nubwo bimeze bityo ariko, hari aho Abahamya ba Yehova bavutswa umudendezo wabo. Nubwo Azerubayijani yashyize umukono ku masezerano agenga Inama Nkuru y’Ibihugu by’u Burayi, icyo gihugu ntikirashyiraho imirimo ya gisiviri igenewe abantu bayoborwa n’umutimanama. Ibyo bituma abasore b’Abahamya babuzwa amahwemo cyangwa bagatotezwa bazira ko umutimanama wabo utabemerera kujya mu gisirikare.

Kugira ngo icyo kibazo Abahamya ba Yehova bamaze imyaka bahanganye na cyo gikemuke, bagejeje ibirego 18 mu Rukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu na ho ibindi 11 babishyikiriza Komite y’Umuryango w’Abibumye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu. Abahagarariye Abahamya ba Yehova bakomeje kugirana ibiganiro n’abategetsi ba Azerubayijani kugira ngo barebe ko ibyo bibazo bibangamiye abo Bahamya b’abanyamahoro bibonerwe umuti.