Irina Zakharchenko na Valida Jabrayilova bari bamaze amezi 11 bafunzwe, bafunguwe ku itariki ya 28 Mutarama 2016. Umucamanza witwa Akram Gahramanov yabahamije icyaha, abaca amande y’amafaranga 7.000 akoreshwa muri Azerubayijani (asaga 641.000 Frw) abaziza gusa ko batanze agatabo ko mu rwego rw’idini. Icyakora yabasoneye ayo mande kubera ko bari barafunzwe guhera ku itariki ya 17 Gashyantare 2015. Uwafashe uwo mwanzuro yirengagije umwanzuro w’Umuryango w’Abibumbye, wasabaga Azerubayijani guha indishyi z’akababaro abo bagore kuko bafunzwe barengana.

Nubwo Zakharchenko na Jabrayilova batamerewe neza, bishimiye ko bafunguwe bakaba bari kumwe n’imiryango yabo.