Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

9 KANAMA 2016
ARUMENIYA

Icyiciro cya mbere cy’Abahamya ba Yehova bo muri Arumeniya barangije gukora imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare

Icyiciro cya mbere cy’Abahamya ba Yehova bo muri Arumeniya barangije gukora imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare

Icyiciro cya mbere cy’urubyiruko rw’Abahamya ba Yehova bo muri Arumeniya bemeye gukora imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare, ubu barimo gusoza imirimo bategetswe na leta. Abababanjirije bo bagiye bafungwa bazira ko umutimanama wabo utabemerera kujya mu gisirikare. Icyakora mu mwaka wa 2013, Repubulika ya Arumeniya yavuguruye amategeko yayo ishyiraho imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare. Kugeza ubu, Abahamya basaga 200 bamaze kwiyandikisha basaba gukora imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare. Mu mpera z’ukwezi kwa Kamena 2016, ni bwo Abahamya cumi na batandatu barangije imirimo nk’iyo.

Gahunda ya gukora imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare yageze kuri byinshi

Icyiciro cya mbere cy’urubyiruko rw’Abahamya barangije iyo mirimo, bigeze gufungwa bazira ko banze kujya mu gisirikare. Igihe hatangiraga gukurikizwa itegeko rishya, abo Bahamya boherejwe gukora imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare. Kuva muri Mutarama 2014, batangiye gukora imirimo inyuranye, urugero nko gutunganya ubusitani, gusukura imihanda, gukora kwa muganga n’ibindi.

Abasore barangije iyo mirimo isimbura iya gisirikare, banejejwe no kuba guverinoma yarabahaye uburyo bwo gukora imirimo y’ingirakamaro, harimo iyo gutunganya aho batuye no gufasha abafite ibyo bakeneye. Hakurikijwe itegeko rigena iyo mirimo, abasore bayirangije bashobora gukomeza kugirira igihugu akamaro, badashyizweho icyasha cyo kwitwa abanyabyaha.

Umusore witwa Davit Arakelyan w’imyaka 22, na we yarangije iyo mirimo aho yakoraga mu kigo cyita ku bageze mu za bukuru. Yaravuze ati “iyo mirimo yamfashije kuba umuntu usohoza neza inshingano ze, ushoboye kandi w’umunyamwete. Nshimishwa no kuba imirimo nahawe na leta yaratumye mfasha abandi. Abayobozi b’icyo kigo n’abakozi bacyo, ndetse n’abakibamo badushimiye umurimo twakoze.” Mikhayil Manasyan w’imyaka 22, we yasabwe kujya gukora muri Minisiteri Ishinzwe Imicungire y’Ibiza. Yaravuze ati “nahigiye umwuga kandi ndumva ari na wo nzakora. Nshimishwa no kuba narakoze ibyo nsabwa n’igihugu, ntakoze ibinyuranye n’umutimanama wanjye.”

Ese ibyo Arumeniya yakoze bizatuma n’ibindi bihugu bishyiraho iyo mirimo isimbura iya gisirikare?

Vuba aha, Arumeniya yakoreye ubugororangingo Itegeko Nshinga ryayo ishyiramo ko uburenganzira bw’abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare bugomba kubahirizwa. Muri iryo Tegeko Nshinga ryavuguruwe mu kwezi k’Ukuboza 2015, ingingo yaryo ya 41 (igika cya 3) igira iti “umuturage wese wumva imirimo ya gisirikare inyuranyije n’idini rye cyangwa imyizerere ye, akwiriye kujya ahabwa uburenganzira bwo gukora imirimo ya gisivili iyisimbura, hakurikijwe amabwiriza atangwa n’itegeko.” Komisiyo ya Venise y’Inama Nkuru y’Ibihugu by’i Burayi yashimiye Arumeniya kuba yarateye iyo ntambwe, ivuga ko kuba yarashyize mu bikorwa imyanzuro y’urubanza Bayatyan yaburanagamo na leta ya Arumeniya * ikwiriye kubishimirwa.

Kuba Arumeniya yarashyizeho gahunda yo gukora imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare bihuje n’amahame mpuzamahanga. Mbere leta ya Arumeniya yahanaga abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare ariko ubu isigaye yubahiriza uburenganzira bwabo. Ibyo bishobora kubera urugero rwiza ibindi bihugu bihana abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare. Ibyo Arumeniya yakoze bigaragaza ko iyo gahunda igirira akamaro leta n’abaturage.

Tigran Harutyunyan yavuze mu izina ry’Abahamya ba Yehova muri Arumeniya agira ati “turashimira leta ya Arumeniya kuba yaragize icyo ikora ngo irengere uburenganzira bw’ibanze bw’abaturage, hakubiyemo n’abo umutimanama utemerera kujya mu gisirikare. Ubu abasore b’Abahamya bo muri Arumeniya bashobora gukora imirimo leta ibategeka ifitiye abandi akamaro kandi itabangamiye umutimanama wabo.”

^ par. 8 Urubanza rutazibagirana Bayatyan yaburanagamo na Arumeniya ([GC], no. 23459/03, ECHR 2011) rwaburanishijwe n’Urugereko Rwisumbuye rw’Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu. Bwari ubwa mbere urwo rukiko ruvuga ko uburenganzira bw’abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare bushyigikiwe n’ingingo ya 9 (uburenganzira bwo kuvuga icyo umuntu atekereza, kumvira umutimanama we no kujya mu idini ashaka) yo mu Masezerano y’Ibihugu by’i Burayi Arengera Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu.