Soma ibirimo

1 KAMENA 2015
U BURUSIYA

Vuba aha dutegereje umwanzuro w’urukiko i Taganrog

Vuba aha dutegereje umwanzuro w’urukiko i Taganrog

Vuba aha dutegereje umwanzuro w’urukiko i Taganrog. Urubanza rw’Abahamya ba Yehova 16 b’i Taganrog mu Burusiya rwasubiwemo. Urwo rubanza rwatangiye kuburanishwa muri Mutarama 2015, ubu hakaba hashize amezi atandatu. Abahamya barafungwa kandi bagacibwa amande bitewe n’uko gusa bakurikiza ukwizera kwabo.

Urubanza rwabo rwatangiye ku itariki ya 13 Gicurasi 2013 bamaze gushinjwa ibyaha byo gukora ibikorwa by’ubutagondwa. Urukiko rwaciye amande Abahamya barindwi, abandi bane rubakatira gufungwa igihe kirekire. Icyakora, umucamaza yasubitse ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo bihano. Ku itariki ya 12 Ukuboza 2014, urukiko rw’ubujurire rwategetse ko urwo rubanza rusubirwamo rubisabwe n’umushinja cyaha. Abahamya ba Yehova biteze ko urwo rubanza ruzaba mu mpera za Kamena.