Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Mu gace ka Lutsino, mu karere ka Moscou abantu batwitse inzu y’Umuhamya wa Yehova

16 KAMENA 2017
U BURUSIYA

Umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga rwo mu Burusiya wagize ingaruka ku Bahamya

Umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga rwo mu Burusiya wagize ingaruka ku Bahamya

Umwanzuro Urukiko rw’Ikirenga rwo mu Burusiya rwafashe ku itariki ya 20 Mata 2017 ugira ingaruka ku Bahamya ba Yehova bose bo mu Burusiya. Abayobozi ntibubahiriza uburenganzira Abahamya bafite bwo guteranira hamwe no kubwira abandi ibyo bizera. Hari n’abaturage bo mu Burusiya bumva ko uwo mwanzuro ubaha uburenganzira bwo gukorera Abahamya ibikorwa by’ivangura ndetse no kubahohotera.

Leta y’u Burusiya ntiyubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu

Dennis Christensen

Ibikorwa by’urugomo bikorerwa Abahamya ba Yehova

  • Ku itariki ya 25 Gicurasi, abapolisi bagabye igitero ku Bahamya ba Yehova bo mu itorero rya Oryol bari mu materaniro. Icyo gihe bafashe Dennis Christensen, umusaza muri iryo torero ukomoka muri Danimarike baramufunga. Ubu Christensen arafunzwe kandi ntaracirwa urubanza. Urubanza rwe ruzasomwa ku itariki ya 23 Nyakanga kandi umushinjacyaha arimo kumukorera idosiye imushinja gukora “ibikorwa by’ubutagondwa.” Christensen aramutse ahamwe n’icyaha, ashobora gufungwa hagati y’imyaka itandatu n’imyaka icumi.

Imiryango yo mu rwego rw’idini yaburiwe ko ishobora gufungwa

  • Ku itariki ya 4 Gicurasi ibiro by’umushinjacyaha byihanije uhagarariye umuryango wo mu rwego rw’idini wo mu mugi wa Krymsk. Ibyo biro byavuze ko uhagarariye uwo muryango n’abawugize baregwa guteranira hamwe nta burenganzira babifitiye.

  • Kuva Urukiko rw’Ikirenga rwafata umwanzuro wo kuduca, nibura imiryango yo mu rwego rw’amategeko igera kuri itanu imaze kubwirwa ibintu nk’ibyo.

Abapolisi bagabye igitero ku bantu bari mu materaniro

  • Ku itariki ya 22 Mata, abapolisi binjiye ahantu Abahamya bari bateraniye mu gace ka Dzhankoy, muri Repubulika ya Crimea, basanga bari hafi gusoza amateraniro. Abo bapolisi bavuze ko kuva Urukiko rw’Ikirenga rwafata umwanzuro, Abahamya batemerewe guteranira hamwe. Basatse iyo nzu Abahamya bateraniragamo kandi barayifunga, kugira ngo itazongera kuberamo andi materaniro.

  • Kuva Urukiko rw’Ikirenga rwafata umwanzuro wo kuduca, abapolisi bagabye igitero ku Bahamya bari mu materaniro incuro zigera kuri eshanu, hamwe muri ho bakaba bari bateraniye mu rugo rw’umuntu.

“Kuba Abahamya ba Yehova baraciwe mu Burusiya kandi ari abantu b’abanyamahoro birampangayikishije cyane kuko ni akarengane . . . Ndasaba abayobozi b’u Burusiya guharanira ko uburenganzira bwo kujya mu idini umuntu ashaka no kwemera icyo ashaka n’uburenganzira bwo kuvuga icyo utekereza bwakubahirizwa. Nanone ndasaba ko uburenganzira Abahamya bafite bwo guteranira hamwe na bagenzi babo bwakubahirizwa. Ibyo ni ko bigomba kugenda mu gihugu gikurikiza amahame mpuzamahanga arengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu kandi kikaba kiri no mu Muryango Uharanira Umutekano n’Ubufatanye bw’Ibihugu by’U Burayi (OSCE).—Michael Georg Link, umuyobozi wa OSCE, Ibiro Bishinzwe Guharanira Demokarasi n’Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu.

Abanyeshuri b’Abahamya bahanganye n’ikibazo kitoroshye

  • Ku itariki ya 24 Mata mu mudugudu wa Bezvodnoye, mu karere ka Kirov umwarimu yakojeje isoni abanyeshuri babiri bafite umubyeyi w’Umuhamya wa Yehova. Uwo mwarimu yireguye avuga ko n’ubundi Abahamya baciwe mu Burusiya.

  • Ku itariki ya 17 Gicurasi mu karere ka Moscou, umuyobozi w’ishuri yandikiye ababyeyi b’umunyeshuri ufite imyaka umunani abihaniza, kubera ko uwo mwana wabo yari yabwirije undi munyeshuri bigana amubwira Ijambo ry’Imana. Iyo baruwa yavugaga iby’umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga kandi inavuga ko ibindi bikorwa byose bitajyanye n’amasomo bitagomba kuvugirwa ku ishuri. Uwo muyobozi w’ishuri yabakangishije ko azabarega kuri polisi kandi avuga ko uwo mwana ashobora kuzajyanwa kwiga ahandi.

Abasore b’Abahamya ntibemerewe gukora imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare

  • Ku itariki ya 28 Mata ibiro bishinzwe kwinjiza abantu mu gisirikare byo mu karere ka Cheboksary na Marposadskiy byanze ko Umuhamya wa Yehova akora imirimo isimbura iya gisirikare. Ibyo biro byavuze ko Abahamya ba Yehova ari intagondwa bityo bakaba batemerewe gukora imirimo isimbura igisirikare.

  • Hari n’abandi basore b’Abahamya babiri basabye gukora imirimo isimbura igisirikare ariko ntibabyemererwa.

Philip Brumley, umujyanama mu by’amategeko w’Abahamya ba Yehova yavuze ko uwo mwanzuro ari ukwivuguruza agira ati “ku ruhande rumwe guverinoma yanga ko abasore b’Abahamya bakora imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare ivuga ko ari intagondwa, noneho ku rundi ruhande igasaba abo yita intagondwa kujya mu gisirikare. Ese koko byaba bihuje n’ubwenge ko guverinoma yemera ko intagondwa zijya mu gisirikare?”

Ibikorwa by’urugomo n’ivangura

Ibikorwa by’urugomo byakorewe Abahamya

  • Ku itariki ya 30 Mata, mu gace ka Lutsino, mu mugi wa Moscou abantu batwitse inzu Umuhamya yabagamo n’umuryango we irakongoka hamwe n’inzu byari byegeranye ababyeyi be bageze mu za bukuru babagamo. Mbere y’uko abo bantu batwika iyo nzu bari bavuze ko banga idini ry’uwo muryango.

  • Ku itariki ya 24 Gicurasi mu gace ka Zheshart, muri Repubulika ya Komi, abantu batwitse inzu Abahamya ba Yehova bateraniragamo.

  • Kuva aho Urukiko rw’Ikirenga rufatiye umwanzuro ku itariki ya 20 Mata, amazu agera ku icyenda amaze kwangizwa.

  • Ku itariki ya 26 Mata, igihe Umuhamya wa Yehova wo mu gace ka Belgorod yari avuye iwe, haje umuntu amuvugiriza induru avuga ngo “mwe mwaraciwe” arangije aramukubita.

  • Ku itariki ya 11 Gicurasi, mu gace ka Tyumen hari abagabo basanze Abahamya ba Yehova bari mu materaniro maze barabatuka cyane kandi bakanga abari bateranye bavuga ngo bashobora kubagirira nabi.

Abahamya birukanwe ku kazi

  • Ku itariki ya 15 Gicurasi, umuyobozi w’uruganda rukora imiti rwo mu gace ka Dorogobuzh, mu karere ka Smolensk yirukanye abakozi bose b’Abahamya ba Yehova. Uwo muyobozi yavuze ko Ibiro Bishinzwe Umutekano ari byo byamutegetse kubirukana, ngo kubera ko ari intagondwa badashobora gukora mu ruganda.

  • Kuva Urukiko rw’Ikirenga rwafata umwanzuro, abakoresha Abahamya ba Yehova bagera kuri batatu bamaze kuvuga ko bazirukana Abahamya kubera ko bari mu idini ry’intagondwa. Mu gace ka Yashkino, mu karere ka Kemerovo, abapolisi bokeje igitutu Umuhamya wa Yehova ariko yanze gutanga amakuru y’abandi Bahamya. Abayobozi bavuze ko kujya mu idini ryaciwe na leta ari icyaha gihanirwa n’amategeko kandi ko Abahamya ba Yehova nta ho bataniye n’umutwe w’iterabwoba wa ISIS.

Ubuzima bw’Abahamya ba Yehova bo mu Burusiya buri mu kaga

Imyaka icumi yabanjirije umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga, Abahamya ba Yehova ntibari bafite umudendezo usesuye mu by’idini kandi ibyo byatumaga bahohoterwa. Ubu noneho kuko umwanzuro wamaze gufatwa ibintu byahumiye ku mirari. Nanone uwo mwanzuro watumye Abahamya basuzugurwa kandi unatuma abantu bamwe na bamwe ndetse n’abayobozi babona urwaho rwo kubahohotera nk’uko twabibonye. Abahamya ba Yehova bo ku isi hose bahangayikishijwe n’uko bizagendekera bagenzi babo bo mu Burusiya igihe Urugereko rw’Ubujurire rw’urwo Rukiko rw’Ikirenga ruzaba rurimo gusuzuma urubanza rwabo ku itariki ya 17 Nyakanga 2017.

Brumley yaravuze ati “nta muntu n’umwe wari watanga gihamya igaragaza ko Abahamya ba Yehova ari intagondwa, haba no mu tuntu duto. Urebye ihohoterwa bakorerwa ariko bagakomeza kwihangana, nta ho rihuriye n’ibyo abantu babasebya bavuga ko bahungabanya umutekano wa rubanda. U Burusiya bukwiriye kongera gutekereza ko ibyo rukorera Abahamya ba Yehova binyuranyije n’ibyo Itegeko Nshinga ryabwo rivuga kandi binyuranyije n’amasezerano mpuzamahanga; kuko aharanira umudendezo mu by’idini.”