Uyu munsi, umucamanza Vasyutchenko yamenyesheje abari mu cyumba cy’urukiko ko atararangiza gukora umwanzuro w’urubanza maze avuga ko azawusoma kuwa mbere, tariki ya 30 Ugushyingo saa yine n’igice za mu gitondo ku isaha y’i Moscou. Icyakora, yijeje abari bahari ko kuwa mbere ari bwo azasoma uwo mwanzuro.

Muri urwo rubanza rwihariye rwo mu Burusiya, abaregwa bashobora gucibwa amande ahanitse kandi bagafungwa bazira ko bategura amateraniro kandi bakayifatanyamo.

Aderesi z’Urukiko rw’Umugi wa Taganrog ni 347939, g. Taganrog, ul. Chucheva, d. 42/2.