Ku itariki ya 11 Ukuboza 2014, Urukiko rw’Akarere ka Rostov ruzumva ubujurire Abahamya ba Yehova 16 b’i Taganrog mu Burusiya barugejejeho. Bakurikiranyweho gutegura amateraniro yo mu rwego rw’idini atagize icyo atwaye no kuyajyamo.

Icyo kibazo cy’Abahamya cyatangiye mu mwaka wa 2011, igihe abayobozi bo muri ako gace basakaga ingo z’abo Bahamya babigiranye ubugome kandi bagafata rwihishwa amajwi y’ibyaberaga mu materaniro. Ibyo byatumye bashinjwa ibyaha. Nyuma y’urubanza rwamaze amezi 15, ku itariki ya 30 Nyakanga 2014, Urukiko rw’Umugi wa Taganrog rwahamije icyaha Abahamya barindwi. Umucamanza yabaciye amande aremereye kandi bane muri bo abakatira kumara igihe kirekire bafunzwe. Ariko nyuma y’igihe gito, yaje gukuraho ayo mande asubika n’igifungo cyabo. Abandi Bahamya icyenda basigaye, uwo mucamanza yabagize abere ashingiye ku mategeko agenga imiburanishirize y’imanza, icyakora ntiyabahanaguraho icyaha cyo kwifatanya mu bikorwa by’ubutagondwa. Abo Bahamya bose uko ari 16 bajuriye basaba ko bahanagurwaho ibyaha byose burundu.

Umushinjacyaha na we yarajuriye. Icyo yifuza ni uko Urukiko rw’Akarere ka Rostov rwafunga ababwirizabutumwa bane b’Abahamya, kandi nyuma yo kumva ubujurire, rugategeka ko bazaburana bafunzwe. Nanone kandi uwo mushinjacyaha asaba ko urukiko rwasesa umwanzuro wafashwe wo kugira abere ba Bahamya icyenda, ahubwo rukabahamya icyaha cy’ubutagondwa.

Vasiliy Kalin, uhagarariye ibiro by’Abahamya ba Yehova mu Burusiya, yagize ati “nizeye ko Urukiko rw’Akarere ka Rostov ruzabona akarengane gashingiye ku idini abo Bahamya 16 bakorewe, rukabahanaguraho ibyaha.”