Soma ibirimo

7 MATA 2017
U BURUSIYA

Urubanza rwo kumenya niba Abahamya bakwiriye gucibwa mu Burusiya rwarakomeje ku munsi warwo wa gatatu

Urubanza rwo kumenya niba Abahamya bakwiriye gucibwa mu Burusiya rwarakomeje ku munsi warwo wa gatatu

Urubanza rwo kumenya niba Abahamya bakwiriye gucibwa mu Burusiya, rwakomeje ku munsi warwo wa gatatu mu Rukiko rw’Ikirenga rw’icyo gihugu. Mu batanze ubuhamya, harimo babiri mu bakuriye ibiro by’Abahamya muri icyo gihugu, bagize icyo bavuga ku birego Minisiteri y’Ubutabera irega Abahamya.

Sergey Cherepanov yahakanye ibyo Minisiteri y’ubutabera irega Abahamya, aho ivuga ko ibiro byabo byarenze ku itegeko rikumira ibikorwa by’ubutagondwa. Icyakora iyo minisiteri yananiwe kugaragaza neza uko ibyo biro byarenze kuri iryo tegeko. Undi watanze ubuhamya ni Vasiliy Kalin. Yavuze ko ibiro by’Abahamya ba Yehova byo mu Burusiya bimaze imyaka 26 bikora, nuko arabaza ati “mwavuga aho twagaragaje ubutagondwa?” Yongeyeho ko uko Abahamya babonaga ibintu muri iyo myaka bitegeze bihinduka: bubaha abategetsi kandi buri gihe baharanira amahoro. Yanavuze ko ahangayikishijwe n’uko ibikorwa byo gutoteza Abahamya byatangiye muri icyo gihugu.

Umucamanza yategetse ko uru rubanza rusubikwa, rukazakomeza ku itariki ya 12 Mata 2017, saa yine za mu gitondo.