Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

5 MATA 2017
U BURUSIYA

Urukiko rw’Ikirenga rukomeje kuburanisha urubanza ruzafatirwamo umwanzuro w’ikibazo cy’Abahamya ba Yehova bo mu Burusiya

Urukiko rw’Ikirenga rukomeje kuburanisha urubanza ruzafatirwamo umwanzuro w’ikibazo cy’Abahamya ba Yehova bo mu Burusiya

Uyu munsi, nyuma yo kumva impande zombi, urukiko rw’Ikirenga rw’u Burusiya rwasubitse imiburanishirize y’urubanza rwo guca Abahamya ba Yehova muri icyo gihugu. Minisiteri y’ubutabera yari yatanze ikirego isaba ko urukiko rw’Ikirenga rusesa Umuryango Abahamya bakoresha mu rwego rw’idini, rukemeza ko ukora ibikorwa by’ubutagondwa, kandi rugafunga ibiro byabo. Urubanza ruzasubukurwa ku itariki ya 6 Mata 2017 i saa munani.

Mark Sanderson wo mu Nteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova wari witabiriye urwo rubanza yagize ati: “ntibyumvikana ukuntu urukiko rw’Ikirenga rwirengagije ibyinshi mu bimenyetso byatanzwe n’ibiro byacu. Abantu benshi bahagarariye ibihugu byabo mu Burusiya n’indi miryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu, na bo bari baje kumva urwo rubanza. Isi yose ihanze amaso ibizava muri uru rubanza.”