Ku itariki ya 22 Gashyantare 2018, umucamanza witwa Aleksey Rudnev, wo mu rukiko rwa Zheleznodorozhniy mu karere ka Oryol yemeje ko Dennis Christensen akomeza gufungwa by’agateganyo kugeza ku itariki ya 1 Kanama 2018. Christensen, aregwa gutegura amateraniro y’idini rivugwaho ko ari iry’agatsiko k’intagondwa. Yafashwe muri Gicurasi 2017, igihe abaporisi bazaga bagasesa amateraniro yari arimo.

Urubanza rwa mbere rwasomwe ku itariki ya 19 Gashyantare. Muri urwo rubanza, umucamanza ntiyahise yemera ibimenyetso impande zombi zatanze. Icyakora ku itariki ya 22 Gashyantare, umucamanza yanze ibimenyetso byose abavoka ba Christensen batanze maze ategeka ko afungwa by’agateganyo. Urwo rubanza ruzasubukurwa ku itariki ya 26 Gashyantare, saa munani n’igice z’umugoroba.

Abahamya ba Yehova bo ku isi hose bahangayikishijwe n’umuvandimwe wabo Christensen, kandi basenga basabira umugore we Irina, ko yakomeza kwihanganira kuba atari kumwe n’umugabo we. Christensen amaze amezi ikenda afunzwe by’agateganyo.