Soma ibirimo

U BURUSIYA

Bafunzwe bazira ukwizera kwabo

Bafunzwe bazira ukwizera kwabo

Abayobozi b’u Burusiya bakomeje kugaba ibitero ku Bahamya ba Yehova, nk’ibyo babagabagaho mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abasoviyeti. Ku itariki ya 18 Werurwe 2019, abayobozi bafashe Abahamya 24 babafunga by’agateganyo, abandi 26 babafungisha ijisho maze abandi 55 bo bababuza kuva mu duce batuyemo. Bose bashinjwa gutegura ibikorwa by’umuryango ushinjwa ubutagondwa, kubyifatanyamo no gutanga amafaranga yo kubishyigikira. Kugeza ubu, Abahamya ba Yehova 150 barimo barakorwaho iperereza.

Muri Nyakanga 2018, abayobozi bo muri Omsk bafunze by’agateganyo bwa mbere Umuhamya w’umugore. Nubwo nyuma yaje kurekurwa none ubu akaba afungishijwe ijisho, amezi make nyuma yaho, ni ukuvuga mu kwezi k’Ukwakira 2018, abaporisi bo mu mugi wa Sychevka bafunze abandi bagore babiri b’Abahamya. Bakomeje gufungwa by’agateganyo kandi bashobora kutazarekurwa mbere y’itariki ya 19 Gicurasi 2019.

Abo bayobozi batanga impamvu z’urwitwazo bavuga ko n’ubundi muri Mata 2017, imiryango yo mu rwego rw’amategeko y’Abahamya ba Yehova yahagaritswe kandi bagakoresha nabi ingingo ya 282 yo mu mategeko mpanabyaha. Mu by’ukuri, ibyo bakora ni ugutoteza Abahamya ba Yehova kubera ko basenga Yehova mu mahoro. Nibahamwa n’icyaha, bamwe mu bafashwe bazakatirwa igifungo k’imyaka ishobora kugera ku icumi.

Kuva muri Gashyantare 2018, igiporisi cy’u Burusiya cyakomeje gufata Abahamya ba Yehova. Abaporisi bitwaje intwaro bigabiza ingo z’Abahamya. Batunga imbunda abana n’abakuru bakabategeka kuryama hasi. Iyo bari gusaka mu nzu, batwara ibintu byabo, maze bakajyana bamwe mu Bahamya guhatwa ibibazo kuri porisi. Abakora iperereza bashinja Abahamya bamwe na bamwe ibikorwa by’ubutagondwa maze bagasaba inkiko gutegeka ko bafungwa by’agateganyo. Iyo bamaze gufungwa, abashinjacyaha basaba inkiko kongera iminsi y’igifungo kandi akenshi inkiko zemera ibyo basabye.

Ku itariki ya 15 Gashyantare 2019, hari ikintu kibabaje cyabereye mu mugi wa Surgut, aho abategetsi bakoreye iyicarubozo abagabo barindwi b’Abahamya, nyuma yo kwigabiza ingo zabo bakazisaka. Abo Bahamya, abategetsi babambitse, babapfuka ibintu bibabuza guhumeka, babamenaho amazi, barabakubita kandi babacomeka ku mashanyarazi. Ibyo bikorwa bya kinyamaswa byabereye mu nzu ubugenzacyaha bw’u Burusiya bukoreramo mu mugi wa Surgut. Abahamya ikenda (harimo n’umugore umwe) barimo barakorwaho iperereza kuko baregwa gukorana n’idini rishinjwa ibikorwa by’ubutagondwa. Abahamya batatu muri abo ikenda bakorewe ibikorwa by’iyicarubozo, bafunzwe by’agateganyo.

Dennis Christensen yahamijwe ibyaha arengana

Umuhamya witwa Dennis Christensen, ufite imyaka 46, akaba akomoka muri Danimarike, amaze kugezwa imbere y’urukiko inshuro 50. Ubwo aheruka mu rukiko, yakatiwe igifungo k’imyaka itandatu azira imyizerere ye. Ku itariki ya 6 Gashyantare 2019, umucamanza witwa Aleksey Rudnev wo mu Rukiko rw’Akarere ka Oryol yahamije Christensen ibirego by’ibinyoma avuga ko ahamwa n’ibyaha byo gukorana n’idini rishinjwa ibikorwa by’ubutagondwa, hakurikijwe Ingingo ya 282.2(1) yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Burusiya. Abavoka ba Christensen bajuririye uwo mwanzuro.

Christensen yafatiwe mu materaniro y’Abahamya ba Yehova yari yabereye mu mugi wa Oryol ku itariki ya 25 Gicurasi 2017, igihe abaporisi bitwaje intwaro n’abakora mu rwego rushinzwe ubutasi mu Burusiya bazaga kuyarogoya. Kuva icyo gihe, yari afungiwe muri gereza yo mu mugi wa Oryol.

Hakorwa ibishoboka byose ngo abantu badakomeza gufungwa barengana

Ukurikije ukuntu Abahamya bo mu Burusiya batotezwa, biragaragara ko abayobozi badashaka guhagarika imiryango yo mu rwego rw’amategeko gusa, ahubwo ko bashaka no kubangamira uburenganzira bwabo bwo gusenga. Abavoka baburanira Abahamya bakomeje gukora ibishoboka byose ngo abantu badafungwa barengana ariko nta cyo byigeze bigeraho. Bagejeje ibirego byabo kuri Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Kurenganura Abafungwa mu Buryo Bunyuranyije n’Amategeko, no mu Rukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu. Abahamya ba Yehova bo ku isi hose biringiye ko inkiko mpuzamahanga zizatuma leta y’u Burusiya yubahiriza uburenganzira abantu bafite bwo gusenga.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. 18 Werurwe 2019

    Abahamya bafunzwe ni 24.

  2. 15 Gashyantare 2019

    Abaporisi bigabije ingo z’Abahamya bo mu mugi wa Surgut n’uwa Lyantor mu ntara yigenga ya Khanty Mansi. Abagabo batatu b’Abahamya barafaswe bafungwa by’agateganyo.

  3. 6 Gashyantare 2019

    Abaporisi bigabije ingo z’Abahamya bo mu mugi wa Uray. Umugabo umwe w’Umuhamya yarafashwe afungwa by’agateganyo.

    Abaporisi bigabije ingo z’Abahamya bo mu mugi wa Saransk. Abagabo batatu b’Abahamya barafashwe bafungwa by’agateganyo.

    Urukiko rw’Akarere ka Zheleznodorozhniy rwahamije ibyaha Dennis Christensen, rumukatira igifungo k’imyaka itandatu.

  4. 27 Mutarama 2019

    Abaporisi bigabije ingo z’Abahamya bo mu mugi wa Ivanovo. Umugabo umwe w’Umuhamya yarafashwe afungwa by’agateganyo.

  5. 12 Ukuboza 2018

    Polisi yo mu mugi wa Neftekumsk yafashe umugabo w’Umuhamya ubwo yari yitabye ku sitasiyo ya polisi kuko bari bamuhamagaje.

  6. 9 Ukuboza 2018

    Polisi yigabije ingo zo mu mugi wa Neftekumsk. Bafashe abagabo babiri b’Abahamya maze babafunga by’agateganyo.

  7. 10 Ugushyingo 2018

    Porisi yateye Abahamya aho barimo basangira agakawa maze irabafata ijya ku bafunga by’agateganyo.

  8. 9 Ugushyingo 2018

    Porisi yateye ingo zo mu mugi wa Novosibirsk maze ifata Umuhamya umwe ijya kumufunga by’agateganyo.

  9. 18 Ukwakira 2018

    Porisi yateye ingo zo mu mugi wa Dyurtuli maze ifata Umuhamya umwe ijya kumufunga by’agateganyo.

  10. 9 Ukwakira 2018

    Porisi hamwe n’abandi bashinzwe umutekano bateye ingo zo mu gace ka Kirov maze bafata Abahamya batandukanye hakubiyemo n’umuturage wa Polonye witwa Andzhey Onishchuk bajya kubafunga by’agateganyo.

  11. 7 Ukwakira 2018

    Porisi hamwe n’abandi bashinzwe umutekano bateye ingo zo mu gace ka Sychevka maze bafata Nataliya Sorokina na Mariya Troshina. Abo bagore babiri bafunzwe by’agateganyo kugeza ku itariki ya 19 Gashyantare 2019. Kugeza ubu hari Abahamya b’abagore batatu bafungiwe mu Burusiya bashinjwa ibikorwa by’ubutagondwa hakubiyemo n’uwitwa Anastasiya Polyakova wafashwe muri Nyakanga.

  12. 2 Kanama 2018

    Abaporisi n’abakozi b’urwego rushinzwe ubutasi bigabije ingo z’Abahamya bo mu gace ka Khabarovsk maze bafunga umugabo w’Umuhamya witwa Valeriy Moskalenko. Ubu afunzwe by’agateganyo.

  13. 28 Nyakanga 2018

    Abaporisi bigabije urugo rw’umubyeyi ugeze mu za bukuru ufite umuhungu w’Umuhamya. Bahise bafata uwo muhungu we bajya kumufunga by’agateganyo.

  14. 25 Nyakanga 2018

    Abaporisi bo mu mutwe wihariye w’igisirikare cyo mu Burusiya bigabije ingo z’Abahamya bo mu gace ka Kostroma bafunga Sergey Rayman. Ubu afunzwe by’agateganyo.

  15. 22 Nyakanga 2018

    Abaporisi n’abakozi b’ibiro bishinzwe ubutasi bigabije ingo z’Abahamya bo mu mugi wa Berezovskiy, maze bafata abagabo babiri b’Abahamya babafunga by’agateganyo.

  16. 15 Nyakanga 2018

    Porisi yasatse ingo zitandukanye z’Abahamya bo mu gace ka Penza, maze bafata umugabo w’Umuhamya bamufunga by’agateganyo.

  17. 4 Nyakanga 2018

    Abaporisi bigabije ingo z’Abahamya ba Yehova muri Omsk. Bafashe Sergey Polyakov n’umugore we Anastasiya babafunga by’agateganyo. Anastasiya ni we mugore wa mbere w’Umuhamya ufungiwe mu Burusiya ashinjwa ibyaha by’ubutagondwa

  18. 3 Nyakanga 2018

    Porisi yafatiye Andrey Stupnikov ku kibuga k’indege cyo muri Krasnoyarsk bamufunga by’agateganyo.

  19. 12 Kamena 2018

    Abaporisi bigabije ingo z’Abahamya bo muri Saratov. Bafunze abagabo b’Abahamya babafunga by’agateganyo.

  20. Mu ntangiriro za Kamena 2018

    Abaporisi baje gusaka ingo zo muri Tomsk na Pskov. Bafashe umugabo w’Umuhamya maze bamufunga by’agateganyo.

  21. Gicurasi 2018

    Abaporisi baje gusaka ingo z’Abahamya bo mu mugi wa Orenburg, Birobidzhan, Perm, Naberezhnye Chelny, Magadan na Khabarovsk. Abahamya icumi barafashwe maze bose bafungwa by’agateganyo.

  22. Mata 2018

    Abaporisi bigabije ingo z’Abahamya bo mu migi ya Ufa, Polyarny, Vladivostok na Shuya. Abahamya batandukanye barafashwe maze bafungwa by’agateganyo.

  23. 19 Gashyantare 2018

    Urubanza rwa Dennis Christensen rwatangiye kuburanishirizwa mu Rukiko rw’Akarere ka Zheleznodorozhniy, ruyobowe n’umucamanza Aleksey Rudnev.

  24. 20 Nyakanga 2017–Ugushyingo 2018

    Igihe Dennis Christensen yagombaga gufungwa by’agateganyo cyongerewe inshuro eshatu. Icyo gihe cyabanje kongerwa n’urukiko rw’Akarere ka Sovietskiy nyuma kiza kongerwa n’Urukiko rw’Akarere ka Zheleznodorozhniy.

  25. 26 Gicurasi 2017

    Urukiko rw’Akarere rwa Sovietskiy muri Oryol rwakatiye Dennis Christensen igifungo cy’amezi abiri.

  26. 25 Gicurasi 2017

    Porisi yarogoye amateraniro yarimo abera mu mugi wa Oryol maze ifata Dennis Christensen.