Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

U BUFARANSA

Icyo twavuga ku Bufaransa

Icyo twavuga ku Bufaransa

Abahamya ba Yehova bo mu Bufaransa babonye ubuzima gatozi mu mwaka wa 1906 kandi urebye bafite umudendezo. Icyakora, mu myaka ya 1990 Inteko Ishinga Amategeko yasohoye raporo ifite umutwe uvuga ngo “Udutsiko tw’amadini” kandi Abahamya ba Yehova bari ku rutonde rw’udutsiko tw’amadini dukekwaho kuba duteje akaga. Nubwo iyo raporo itari ihuje n’amategeko, abantu bakomeje kuyikoresha bibasira Abahamya, ituma abantu batangira kubareba nabi no kubakorera ibikorwa by’ivangura.

Leta yibasiye Abahamya mu buryo bweruye igihe yabasaga gutanga imisoro ihanitse ituruka ku mpano bahabwa, ibyo bikaba byari bigamije gutuma ibiro bikuru by’Abahamya bo mu Bufaransa bibura amafaranga yo gukomeza ibikorwa byabyo. Ku itariki ya 30 Kamena 2011, icyo gihe Abahamya bakaba bari bamaze imyaka 16 baburana na leta y’u Bufaransa, abagize Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu bahurije ku mwanzuro umwe uvuga ko iyo leta itubahirije uburenganzira bw’Abahamya ba Yehova. Hari izindi manza Abahamya baburanye mu Bufaransa kuko bakorerwaga ibikorwa by’ivangura, bakimwa impushya zo kubaka, uburenganzira bwo gusura abantu muri gereza cyangwa gukodesha amazu ya leta ngo bayateraniremo.

Kuba leta itarabonaga neza Abahamya ba Yehova byatumye abantu bakomeza kubagirira urwikekwe, nubwo bari baratsinze imanza nyinshi mu nkiko zo mu Bufaransa no mu Rukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu. Ibyo bituma Abahamya bakorerwa ibikorwa by’urugomo, bakabuzwa amahwemo kandi abantu bakangiza amazu basengeramo.