Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

28 KAMENA 2017
KAZAKISITANI

Urukiko rwo muri Kazakisitani rwongeye kurenganya Teymur Akhmedov

Urukiko rwo muri Kazakisitani rwongeye kurenganya Teymur Akhmedov

Ku itariki ya 20 Kamena 2017, Urukiko rw’umugi wa Astana rwanze ubujurire bwa Teymur Akhmedov, rushimangira umwanzuro yari aherutse gufatirwa wo gufungwa imyaka itanu no kumara imyaka itatu atemerewe gukora ibikorwa byo mu rwego rw’idini. Umunyamategeko wo ku rwego mpuzamahanga ukurikirana iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu wari muri urwo rubanza ku itariki ya 20 Kamena, yagize ati: “aka ni akarengane karenze urugero, kuko ibimenyetso Akhmedov yatanze byari bisobanutse.” Abamwunganira mu by’amategeko barimo gusuzuma uko bajurira.

Muri Mutarama 2017, ni bwo urwego rushinzwe umutekano rwafashe Akhmedov rumushinja kwifatanya mu bikorwa byo mu rwego rw’idini. Yakomeje gufungwa, kugeza igihe yagezwaga imbere y’urukiko ku itariki ya 2 Gicurasi 2017, ari na bwo Urukiko rw’akarere ka Saryarkinskiy rwamuhamyaga icyaha cyo kubiba urwango mu bantu, rushingiye ku ngingo ya 174 (2) yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha muri Kazakisitani. Akhmedov yahakanye ibyo byaha yivuye inyuma, avuga ko icyo yakoraga ari ukugeza ku bandi imyizerere ye gusa bitewe n’urukundo abakunda. Itegeko Nshinga rya Kazakisitani n’amasezerano mpuzamahanga icyo gihugu cyashyizeho umukono, yemera ko umuntu afite uburenganzira bwo kugira imyizerere yo mu rwego rw’idini.