Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

KAZAKISITANI

Bafunzwe bazira ukwizera kwabo

Bafunzwe bazira ukwizera kwabo

Ku itariki ya 2 Gicurasi 2017, umucamanza Talgat Syrlybayev yakatiye Teymur Akhmedov igifungo k’imyaka itanu amurega kubiba urwango rushingiye ku madini no kumvisha abantu ko hari abaruta abandi ashingiye ku madini yabo. Mu bindi umucamanza yamubujije harimo kumara imyaka itatu atifatanya n’idini rye. Ku itariki ya 20 Kamena, Urukiko rwo mu mugi wa Astana rwanze ubujurire bwe nubwo yari yatanze ibihamya bigaragaza ko ari umwere.

Ibirego akurikiranyweho

Ibirego by’ibinyoma Akhmedov akurikiranyweho bishingiye ku biganiro yagiranye n’umuntu wigiraga nk’aho yifuza kuba Umuhamya wa Yehova mu mwaka wa 2016. Mu gihe cy’amezi arenga arindwi bamaze baganira mu mahoro, Akhmedov yamwerekaga imirongo yo muri Bibiliya ishyigikira uko abona ibintu. Icyakora muri icyo gihe cyose, Akhmedov we ntiyari azi ko uwo muntu yamufataga amajwi mu ibanga kandi ko yari kubyifashisha amurega kwica ingingo ya 174(2) yo mu gitabo cy’amategeko ahana. Iyo ngingo ibuzanya ibikorwa byo “kubiba urwango rushingiye ku idini” n’“ibitekerezo byo guheza, gutonesha cyangwa gupfobya abaturage ushingiye ku idini.”

Icyakora Akhmedov akomeza kuvuga ko atigeze arenga kuri iryo tegeko. Nanone, ibyo avuga ku myizerere ye bihuje n’ingingo ya 18 n’iya 19 yo mu Masezerano Mpuzamahanga yerekeye Uburenganzira mu by’Imbonezamubano na Politiki, aha abantu “uburenganzira bwo kuvuga icyo batekereza, guhitamo idini bashaka no kumvira umutimanama wabo.”

Mbere yaho, Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu ikurikiranira hafi iyubahizwa ry’ayo masezerano, yari yavuze ko Kazakisitani itanga ibisobanuro bitumvikana kandi igakoresha nabi ingingo ya 174 icira imanza abantu bagaragaza imyizerere yabo yo mu rwego rw’idini. Muri raporo y’iyo komite yo ku itariki ya 9 Kanama 2016, yasabye Kazakisitani “kubahiriza uburenganzira abantu bafite bwo kujya mu idini bashaka no gukora ibikorwa byo mu rwego rw’idini. Ingingo ya 22 yo mu Itegekonshinga ikwiriye gusuzumwa igahuzwa n’Amasezerano Mpuzamahanga yerekeye Uburenganzira mu by’Imbonezamubano na Politiki, kandi igasubiramo amategeko yose y’ingenzi n’ibikorwa, kugira ngo ikureho ibintu byose bifitanye isano no kurenga ku ngingo ya 18 y’ayo masezerano, asobanutse neza.”

Ku birebana n’ibisobanuro bitumvikana bitangwa mu itegeko ryo mu gihugu cya Kazakisitani, Heiner Bielefeldt, intumwa idasanzwe y’Umuryango w’Abibumbye ikurikiranira hafi ibirebana n’umudendezo mu by’idini, mu mwaka wa 2014 yasohoye raporo isaba icyo gihugu gushyiraho amategeko asobanutse neza kandi yumvikana akumira urwango rushingiye ku idini. Bitabaye ibyo, iryo tegeko ryaba ribangamiye umudendezo abantu bafite wo kujya mu idini bashaka cyangwa kugira imyizerere bashaka.

Teymur Akhmedov yafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Ku itariki ya 20 Mutarama 2017, urukiko rwa 2 rwo mu karere ka Astana rwemeje ko Akhmedov afungwa by’agateganyo. Igihe abarindagereza bamuhatiraga kwemera icyaha, baramukubise cyane. Hagati aho, Akhmedov w’imyaka 61, akeneye kuvurwa byihutirwa kuko afite ikibyimba ku bwonko (bikekwa ko ari kanseri). Abamwunganira mu mategeko bagejeje ikirego cye ku Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Kurenganura Abafungwa mu Buryo Bunyuranyije n’Amategeko no ku ntumwa y’Umuryango w’Abibumbye ikurikiranira hafi ibirebana n’umudendezo mu by’idini.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. 20 Kamena 2017

    Urukiko rwa Astana rwanze ubujurire.

  2. 2 Gicurasi 2017

    Yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu.

  3. 13 Werurwe 2017

    Urubanza rwashyikirijwe urukiko.

  4. 1 Werurwe 2017

    Yangiwe guhanagurwaho ibyaha.

  5. 20 Gashyantare 2017

    Yasabye guhanagurwaho ibyaha.

  6. 30 Mutarama 2017

    Urukiko rwo mu mugi wa Astana rwanze ubujurire bwe.

  7. 18 Mutarama 2017

    Teymur Akhmedov yarafashwe afungwa amezi abiri by’agateganyo.