Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

15 MUTARAMA 2016
AZERUBAYIJANI

Umucamanza yongeye gusubika urubanza rw’Abahamya babiri bituma batinda gufungurwa

Umucamanza yongeye gusubika urubanza rw’Abahamya babiri bituma batinda gufungurwa

Ku itariki ya 14 Mutarama 2016, Umucamanza Akram Gahramanov wo mu Rukiko rw’Akarere ka Pirallahi mu mugi wa Baku, muri Azerubayijani, yongeye gusubika urubanza rwa Zakharchenko na Jabrayilova. Kubera ko Zakharchenko yari arwaye ntashobore kuza mu rubanza, uwo mucamanza yavuze ko adashobora guca urwo rubanza Zakharchenko adahari. Yavuze ko rwimuriwe ku itariki ya 28 Mutarama 2016.

Gutinza urwo rubanza bibangamiye abo bagore, kubera ko abavoka babo batabona uko basaba ko barekurwa. Kuba abo bagore bamaze amezi 11 bafunzwe, byazahaje ubuzima bwabo. Kuba uwo mucamanza akomeza gusaba ko Zakharchenko aba ahari mu gihe cy’urubanza kandi atari ngombwa no gukomeza gutinza urubanza, bizatuma abo bagore barushaho guhura n’akarengane.