Soma ibirimo

23 WERURWE 2015
AZERUBAYIJANI

Azerubayijani ikomeje kwibasira Abahamya

Azerubayijani ikomeje kwibasira Abahamya

Azerubayijani ikomeje kwibasira Abahamya ba Yehova kuko abayobozi b’icyo gihugu babaca amande ahanitse kandi bakabafunga. Abategetsi bashinja Abahamya ibyaha babaziza ko bakora umurimo wo kubwiriza kandi bagateranira hamwe kugira ngo basenge.

Bavuga ko umurimo dukora utemewe n’amategeko

Ku itariki ya 5 Ukuboza 2014, Abahamya ba Yehova babiri, ari bo Irina Zakharchenko, umupfakazi wamugaye ufite imyaka 55 n’umukobwa we Valida Jabrayilova ufite imyaka 38 akaba ari na we wita kuri nyina, barimo babwiriza mu nzu y’igorofa iri mu mugi wa Baku. Uwo mukobwa na nyina barimo batanga agatabo Jya wigisha abana bawe, kagenewe gufasha ababyeyi kwigisha abana babo inkuru zo muri Bibiliya. *

Umupolisi ushinzwe iperereza yabashinje gutanga ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya nta burenganzira babifitiye. Baciwe amande ahanitse, angana n’acibwa agatsiko k’abagizi ba nabi, ari hagati y’amafaranga 7.000 na 9.000 akoreshwa muri icyo gihugu (hagati ya Frw 4.683.000 na 6.020.000) * cyangwa gufungwa imyaka iri hagati y’ibiri n’itanu.

Mu gihe iperereza ryari rigikomeza, umupolisi ushinzwe gukora iperereza na Minisiteri y’Umutekano w’Igihugu bakomezaga guhamagara uwo mukobwa na nyina bakabahata ibibazo. Ku itariki ya 17 Gashyantare 2015, iyo minisiteri yongeye kubatumaho maze bahageze bajyanwa mu buryo butunguranye mu rukiko rw’intara ya Sabail, mu mugi wa Baku, baburanishwa mu muhezo.

Umupolisi ushinzwe iperereza amaze kuvuga ibyaha baregwa, yasabye ko baba bafunzwe mbere y’uko bacirwa urubanza kuko yatekerezaga ko abo bagore bashobora kongera gukora icyo cyaha maze bagatoroka. Umwavoka w’uwo mukobwa na nyina yavuze ko kubafunga nta shingiro bifite ukurikije uko bakoranye neza n’abategetsi kandi ukareba n’imimerere barimo. Nubwo umucamanza yavuze ko nta yindi myifatire mibi bazwiho, yavuze ko umurimo bakora wo kubwiriza ubangamiye abaturage maze yemera icyifuzo cy’uwo mupolisi ushinzwe iperereza cyo kumara amezi atatu bafungiwe muri gereza iyoborwa n’abapolisi bashinzwe ubutasi.

Umwavoka w’uwo mukobwa na nyina yajuririye uwo mwanzuro maze ku itariki ya 26 Gashyantare 2015 abapolisi babavana muri iyo gereza babambitse amapingu, babajyana mu rukiko rw’ubujurire rwa Baku bari mu modoka ifite ibirahuri byijimye. Icyo gihe na bwo baburanishijwe mu muhezo, kandi yaba umushinjacyaha cyangwa ushinzwe iperereza muri Minisiteri y’Umutekano w’Igihugu, nta n’umwe watanze ibimenyetso bigaragaza ko bakwiriye kuba bafunzwe mbere yo gucibwa urubanza. Nyamara urukiko rwanze ubwo bujurire maze Zakharchenko na Jabrayilova basubizwa muri gereza.

Ku itariki ya 6 Werurwe 2015, urukiko rwahaye uburenganzira amatsinda abiri y’abantu bakora muri Minisiteri y’Umutekano w’Igihugu bajya gusaka mu rugo rwa Zakharchenko na Jabrayilova. Bafatiriye ibitabo byabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, amakaye bandikamo ibintu byabo bwite, orudinateri na telefoni. Ku itariki ya 10 Werurwe 2015, abakozi ba Minisiteri y’Umutekano w’Igihugu, abakozi ba Komite y’Igihugu Ishinzwe Gukorana n’Amadini n’abapolisi berekanye impapuro z’urukiko zibemerera gusaka Inzu y’Ubwami (inzu Abahamya basengeramo) n’inzu y’umusaza w’itorero. Icyo gihe nanone, Minisiteri y’Umutekano w’Igihugu yahamagaye Abahamya bamwe na bamwe b’i Baku ibahata ibibazo.

Igihe Zakharchenko na Jabrayilova bafungwaga, Abahamya ba Yehova banditse ibaruwa bayoherereza intumwa yihariye y’Umuryango w’Abibumbye basaba ko yagira icyo akora ku kibazo cy’umudendezo mu by’idini, nanone bayoherereza Ishami ry’umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Kurenganura Abafungwa Badaciriwe Urubanza. Umwavoka wabo arateganya gusaba urukiko ko rwaba rubafunguye, nibura bagafungishwa ijisho.

Baciwe amande ahanitse kandi bafungwa bazira ko baje mu materaniro

Abayobozi b’umugi wa Ganja baciye amande ahanitse abari baje mu materaniro y’Abahamya kandi bafunga bamwe muri bo. Ayo mande yari hagati y’amafaranga 1.500 na 2.000 akoreshwa muri icyo gihugu (hagati ya Frw 1.003.100 na 1.337.700).

Mu kwezi k’Ukwakira 2014, inkiko zo mu mugi wa Ganja zafunze Abahamya batatu n’umugabo ujya uza mu materaniro, zibaziza ko batishyuye amande baciwe bitewe n’uko bari baje mu materaniro. Nubwo bari baratangiye kwishyura, babafunze iminsi iri hagati ya 3 na 20.

Uwo mugabo ujya uza mu materaniro y’Abahamya yaravuze ati ‘jye mbona ayo mafaranga ari akayabo. Mu mizo ya mbere sinashakaga kwishyura ayo mande kuko numvaga ndi umwere.’ Nanone hari Abahamya babiri bumvaga icyo gihano kidashyize mu gaciro maze bavuga ko abayobozi babafashe nk’abagizi ba nabi.

Umuhamya wa gatatu wari ufunzwe yari umugore. Yaravuze ati “nta n’ubwo bigeze bibuka ko umuryango wanjye ufite amikoro make, ko nita kuri mama wamugaye utagira ikintu na kimwe ashoboye gukora kandi ko nari naratangiye kwishyura ayo mande nta gahato.”

Bose uko ari bane barangije igifungo cyabo, ariko urukiko ruracyabasaba kwishyura ayo mande yose. Nibatayishyura mu gihe bategetswe, urukiko rushobora kongera kubafunga.

Ese Azerubayijani izashyigikira ubutabera?

Abategetsi bo muri Azerubayijani bakoresheje uburyo butandukanye kugira ngo babuze Abahamya ba Yehova gukora umurimo wo kubwiriza. Muri iki gihe, Abahamya ba Yehova bareze Azerubayijani, bashyikiriza Urukiko rw’Uburayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu ibirego 19 basaba kurenganurwa. Hagati aho, Abahamya biringiye ko abayobozi bakuru ba Azerubayijani bazarenganura Zakharchenko na Jabrayilova bafunzwe badaciriwe urubanza. Leta ya Azerubayijani nikemura icyo kibazo n’ibindi nka cyo izaba igaragaje ko yubaha abaturage bayo n’itegeko nshinga igenderaho kandi ko yubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

^ par. 4 Ku itariki ya 11 Kanama 2014, Komite y’Igihugu Ishinzwe Gukorana n’Amadini muri Azerubayijani yemeye ko ako gatabo kanditswe n’Abahamya ba Yehova kinjizwa mu gihugu.

^ par. 5 Dukurikije uko byari byifashe muri Kanama 2014, umushahara w’umukozi usanzwe muri Azerubayijani wari amafaranga 440 akoreshwa muri icyo gihugu (Frw 294.000).