Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

7 MUTARAMA 2016
AZERUBAYIJANI

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryasabye Azerubayijani gufungura Zakharchenko na Jabrayilova

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryasabye Azerubayijani gufungura Zakharchenko na Jabrayilova

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Kurenganura Abafungwa mu Buryo Bunyuranyije n’Amategeko ryasabye Azerubayijani kurekura Irina Zakharchenko na Valida Jabrayilova. Iryo shami ryavuze ko Azerubayijani yabafunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko ibaziza ko bamenyeshaga abandi imyizerere yabo kandi n’ubundi babyemererwa n’amategeko. Nanone ryavuze ko icyo gihugu cyabakoreye ivangura rishingiye ku idini kandi ko kitubahirije amahame mpuzamahanga agenga ibyo guca imanza mu buryo buhuje n’amategeko. Umwanzuro w’iryo shami ntuvuga gusa ibyo kuba abo bagore barafunzwe badaciriwe urubanza, ahubwo unavuga ko igihano icyo ari cyo cyose bahanishwa bazira ko bamenyesha abandi ibyo bizera, cyaba kinyuranyije n’amategeko kandi kigaragaza ivangura.

Azerubayijani yanze kubahiriza ibyo Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu yari yayisabye, yanga gufungura Irina. Kubera ko yari arwaye ntiyabashije kuza mu rubanza rwabaye ku itariki ya 7 Mutarama 2016. Ese urwo rubanza nirusubukurwa, Umucamanza Akram Gahramanov azubahiriza amategeko mpuzamahanga?