Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

10 GASHYANTARE 2017
AZERUBAYIJANI

Irina Zakharchenko na Valida Jabrayilova bahanaguweho ibyaha

Irina Zakharchenko na Valida Jabrayilova bahanaguweho ibyaha

Ku itariki ya 8 Gashyantare 2017,Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Azerubayijani rwemeje ko Irina Zakharchenko na Valida Jabrayilova bahanaguweho icyaha bari bakurikiranyweho cyo gutanga ibitabo by’idini batabiherewe uburenganzira na leta. Umucamanza Hafiz Nasibov wo mu rugereko rw’Urukiko rw’Ikirenga ruburanisha imanza z’inshinjabyaya, yatangaje ko urwo rukiko rwasanze abo bagore babiri b’Abahamya nta cyaha kibahama, kandi ko rwafashe umwanzuro wo gusesa imyanzuro yindi bari barafatiwe n’inkiko z’ibanze.

Muri urwo rubanza, umwavoka wa Zakharchenko na Jabrayilova yagaragaje ukuntu leta yarengereye uburenganzira bw’ibanze bw’ikiremwamuntu, ikagirira nabi abo bagore babiri b’Abahamya nta mpamvu ifatika. Urukiko rwahaye abo bagore umwanya wo kuvuga ibyo bakorewe mu mezi arenga 11 bamaze bafunzwe by’agateganyo, igihe bari bategereje kugezwa imbere y’urukiko, bavuga n’ingaruka byabagizeho.

Jason Wise, umwavoka wo ku rwego mpuzamahanga uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, yagize ati: “Tunejejwe no kuba Urukiko rw’Ikirenga rusheshe imyanzuro yari yarafashwe. Ku Bahamya bo muri Azerubayijani, ni ubwa mbere urukiko rutesheje agaciro imyanzuro yafashwe n’inkiko z’ibanze. Twiringiye ko n’Urukiko rw’Akarere rwa Sabail, mu mugi wa Bakou, na rwo ruzubahiriza uburenganzira abo bagore babiri bafite bwo guhabwa indishyi.”