Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

14 NYAKANGA 2015
AZERUBAYIJANI

Azerubayijani yongereye amezi abiri ku gifungo cy’Abahamya babiri b’inzirakarengane

Azerubayijani yongereye amezi abiri ku gifungo cy’Abahamya babiri b’inzirakarengane

Azerubayijani yongereye amezi abiri ku gifungo cy’Abahamya babiri b’inzirakarengane

Ku itariki ya 4 Nyakanga 2015 Urukiko rw’Akarere rwa Sabail rwongereye amezi abiri ku gifungo cy’Abahamya ba Yehova babiri bafunzwe bataracirwa urubanza. Ibyo bishatse kuvuga ko Irina Zakharchenko na Valida Jabrayilova bazakomeza gufungwa kugeza ku itariki ya 17 Nzeri 2015. Abakora iperereza bavuga ko abo Bahamya bagomba gukomeza gufungwa mu gihe bagitegura urubanza.

Ku itariki ya 17 Gashyantare 2015, Minisiteri y’Umutekano w’Igihugu yafunze abo Bahamya bombi barengana, ibaziza ko babwira abaturanyi babo ubutumwa bukubiye muri Bibiliya. Hagati aho, iyo minisiteri ikomeje guhata ibibazo Abahamya batandukanye ibasaba kugira icyo bavuga kuri icyo kibazo; ndetse hari n’ababazwa kenshi.