Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

19 GICURASI 2015
AZERUBAYIJANI

Azerubayijani ikomeje gufunga Abahamya babiri bazira akarengane

Azerubayijani ikomeje gufunga Abahamya babiri bazira akarengane

Azerubayijani ikomeje gufunga Abahamya babiri bazira akarengane

Minisiteri y’Umutekano w’Igihugu yo muri Azerubayijani yemeje ko Abahamya ba Yehova babiri, ari bo Irina Zakharchenko na Valida Jabrayilova, bakomeza gufungwa kandi bataraciriwe urubanza. Ku itariki ya 17 Gashyantare 2015, Minisiteri y’Umutekano w’Igihugu yashinje Abahamya babiri icyaha cyo gutanga ibitabo bishingiye kuri Bibiliya nta burenganzira babifitiye maze irabafunga. Ku itariki ya 7 Gicurasi 2015, Urukiko rw’Intara ya Sabail na rwo rwemeje ko bafungwa kugeza ku itariki ya 17 Nyakanga. Urukiko rwanze icyifuzo cyabo cy’uko bafungishwa ijisho. Ababuranira Abahamya ba Yehova bajuririye icyo cyemezo bavuga ko bafunzwe mu buryo butemewe n’amategeko kandi bagaragaza ko bahangayikishijwe n’imimerere abo Bahamya barimo. Abayobozi bakomeje gukora iperereza ku bandi Bahamya.