Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

AZERUBAYIJANI

Icyo twavuga kuri Azerubayijani

Icyo twavuga kuri Azerubayijani

Abahamya ba Yehova * bahawe ubuzima gatozi i Baku mu mwaka wa 1999, bongera kubuhabwa mu mwaka wa 2002. Nyuma yaho Abahamya bari bafite umudendezo mu rugero runaka ariko leta yakomezaga kugenzura ibintu byose bakoraga. Urugero nko kubangamirwa na polisi igihe cy’amateraniro no gusuzuma ibitabo byacu. Igihe leta * yavugururaga itegeko rigenga amadini, Abahamya bongeye gusaba ubuzima gatozi mu mwaka wa 2010 maze leta irabyanga, yitwaje ko hari amabwiriza batakurikije. Ibyo byatumye Abahamya bo muri Baku basigara nta mudendezo bafite.

Abahamya ba Yehova bakomeje kubuzwa amahwemo kandi bakabuzwa ibintu bimwe na bimwe kubera ko leta igenzura ibikorwa byose bifitanye isano n’amadini. Abapolisi bagiye basaka mu ngo z’Abahamya kandi bagafatira ibintu byabo harimo na Bibiliya. Inzego zishinzwe umutekano zagiye zifata Abahamya zibaziza ko babwira abandi ibyo bizera bityo zikabaca amande ahanitse kandi zikabafunga. Mu migi imwe n’imwe aho Abahamya badafite ubuzima gatozi, abayobozi baho babona ko amateraniro y’Abahamya anyuranyije n’amategeko. Abayobozi barogoya amateraniro, bagafunga abayajemo kandi bakabaca amande ahanitse.

Kubera ko nta gahunda iriho yo gukora imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare, abasore b’Abahamya babuzwa amahwemo kandi bagafungwa bazira ko umutimanama wabo utabemerera kujya mu gisirikare. Ibyo bikorwa byo kubangamira uburenganzira bw’amadini bikubiyemo gusuzuma ibitabo byo mu rwego rw’idini binyuranyije n’ibyo Azerubayijani yashyizeho umukono mu Nama Nkuru y’Ibihugu by’i Burayi. Ibikorwa byo kuvutsa umudendezo Abahamya ba Yehova bo muri Azerubayijani byatumye hagati y’umwaka wa 2007 na 2014 bageza ibirego 19 ku Rukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu.

^ par. 2 Umuryango wo mu rwego rw’idini w’Abahamya ba Yehova muri Repubulika ya Azerubayijani

^ par. 2 Ikigo cya Leta Gishinzwe Amadini