Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

AZERUBAYIJANI

Bafunzwe bazira ukwizera kwabo

Bafunzwe bazira ukwizera kwabo

Itegeko Nshinga rya Azerubayijani riha abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare, uburenganzira bwo gusaba imirimo ya gisivili ibisimbura. Icyakora guverinoma y’icyo gihugu ntirashyiraho itegeko rigena iyo mirimo. Ibyo bituma Abahamya ba Yehova banga kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama hamwe n’imyizerere yabo, batotezwa kandi bagafungwa.

Azerubayijani yananiwe kubahiriza ibyo yiyemeje

Igihe icyo gihugu cyasabaga kwinjira mu Nama Nkuru y’Ibihugu by’i Burayi mu mwaka wa 1996, cyiyemeje (1) kuba cyashyizeho itegeko rigena imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare mu gihe kitarenze imyaka ibiri, (2) gufungura abafunzwe bose bazira ko umutimanama wabo utabemerera kujya mu gisirikare no (3) kwemerera abo umutimanama utemerera kujya mu gisirikare guhitamo imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare. Ubu hashize imyaka isaga 13 Azerubayijani yinjiye muri iyo Nama y’Ibihugu by’i Burayi, ariko ntirubahiriza ibyo yiyemeje.

Muri raporo yo mu mwaka wa 2011 yakozwe kuri Azerubayijani, ikozwe na Komisiyo y’u Burayi Irwanya Ivangura ry’Amoko no Kutoroherana y’Inama Nkuru y’Ibihugu by’i Burayi yagize iti “komisiyo irasaba abayobozi ba Azerubayijani kudatindiganya gushyiraho itegeko rihuje n’amahame u Burayi bugenderaho risaba gushyiraho imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare. . . . Isabye ikomeje ko abategetsi bareka gukurikirana no gufunga abantu banga kujya mu gisirikare bitewe n’uko umutimanama wabo utabibemerera, ahubwo bagahabwa uburyo bwo gukora imirimo ifitiye igihugu akamaro ariko itabangamiye umutimanama wabo.”

Umwe mu banga kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama yashyizwe mu gisirikare ku ngufu kandi afungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Guverinoma ya Azerubayijani ikomeje kwanga kubahiriza uburenganzira bw’abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare. Ku itariki ya 23 Kanama 2013, Umuhamya witwa Kamran Shikhaliyev w’imyaka 17, yitabye ku biro by’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kwinjiza Ingabo, biri mu ntara ya Baku Nizami, kugira ngo akorerwe ibizamini byo kwa muganga. Icyo gihe ahamagazwa, ndetse n’izindi ncuro zose yagiye ahamagazwa ngo aze mu gisirikare, yasobanuraga ko umutimanama we utamwemerera kujya mu gisirikare kandi ko yifuza gukora imirimo ya gisivili ibisimbura. Ku itariki ya 8 Ukwakira 2013, ni bwo Shikhaliyev yashyikirije icyo kigo ibaruwa, asaba guhabwa imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare. Igihe yasubiraga ku biro by’icyo kigo, ku itariki ya 10 Ukwakira 2013, abategetsi ba Azerubayijani bamushyize mu gisirikare ku ngufu. Abapolisi bamujyanye ku gahato bamushyikiriza abasirikare, ari na bo bamufunze kugeza n’uyu munsi.

Igihe Shikhaliyev yari amaze amezi atandatu afunzwe, ni ukuvuga ku itariki ya 16 Mata 2014, Urukiko rwa Gisirikare rw’i Jalilabad rwamukatiye igifungo cy’umwaka wose, agafungirwa mu kigo gishinzwe guhana abasirikare. Urukiko rwamuhamije icyaha ruvuga ko ari umusirikare watorotse. Icyakora Shikhaliyev ntiyari yarigeze arahirira kujya mu gisirikare, ngo yambare imyenda ya gisirikare cyangwa ngo akore undi murimo uwo ari wo wose wa gisirikare. Nanone, ntiyigeze yanga kwitaba Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kwinjiza Ingabo, ahubwo igihe cyose bamuhamagaraga yaritabaga akabasobanurira ko umutimanama we utamwerera gufata intwaro.

Ku itariki ya 16 Nyakanga 2014, Shikhaliyev yajuririye Urukiko rw’Ubujurire rwa Shirvan, ariko rumutera utwatsi. Mu kwezi k’Ukuboza 2014, abasirikare bamwohereje mu kigo gishinzwe guhana abasirikare kiri i Salyan, ariko ntituzi niba babifata nk’aho yatangiye igihano cy’umwaka yakatiwe. Shikhaliyev yiringiye ko Urukiko rw’Ikirenga rwa Azerubayijani ruzumva ubujurire bwe, kandi rukamuhesha uburenganzira bwo gukora imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. 17 Gashyantare 2015

    Urukiko rw’intara ya Sabail mu mugi wa Baku rwategetse ko Irina Zakharchenko na Valida Jabrayilova bafungwa bataracirwa urubanza kuko baregwaga gutanga ibitabo by’idini mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

  2. Ukuboza 2014

    Kamran Shikhaliyev yoherejwe mu kigo gishinzwe guhana abasirikare kiri i Salyan, muri Azerubayijani.

  3. 16 Nzeri 2014

    Kamran Shikhaliyev akomeje gufungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi ntaratangira igifungo yakatiwe kingana n’umwaka umwe.

  4. 16 Mata 2014

    Kamran Shikhaliyev yakatiwe igifungo kingana n’umwaka afungiwe mu kigo gishinzwe guhana abasirikare azira ko yanze kujya mu gisirikare.

  5. 10 Ukwakira 2013

    Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kwinjiza Ingabo cyashyize Kamran Shikhaliyev mu ngabo ku ngufu.

  6. 12 Werurwe 2013

    Umuhamya wa Yehova witwa Kamran Mirzayev, yahamijwe ibyaha kandi akatirwa igifungo cy’amezi icyenda bitewe n’uko umutimanama we utamwemerera kujya mu gisirikare. Nyuma yaho, igihe yari akiri muri gereza, hatanzwe imbabazi bituma afungurwa, atararangiza igihano yakatiwe.

  7. 25 Nzeri 2012

    Umuhamya wa Yehova witwa Fakhraddin Mirzayev, yahamijwe ibyaha kandi akatirwa igifungo cy’umwaka umwe azira ko umutimanama we utamwemerera kujya mu gisirikare.

  8. 8 Nzeri 2010

    Umuhamya wa Yehova witwa Farid Mammadov, yahamijwe ibyaha kandi akatirwa igifungo cy’amezi icyenda azira ko umutimanama we utamwemerera kujya mu gisirikare.

  9. 19 Kanama 2009

    Mushfig Mammedov yafashwe ku ncuro ya kabiri azira ko umutimanama we utamwemerera kujya mu gisirikare, afungwa by’agateganyo, kandi acibwa amande kuko yari ahamijwe icyaha ku ncuro ya kabiri.

  10. 7 Werurwe 2008

    Abunganira Mushfig Mammedov na Samir Huseynov mu mategeko bajuririye Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, barega Azerubayijani bitewe n’uko ikurikirana abo Bahamya mu nkiko bazira ko umutimanama wabo utabemerera kujya mu gisirikare.

  11. 4 Ukwakira 2007

    Umuhamya wa Yehova witwa Samir Huseynov, yarafunzwe kandi akatirwa igifungo cy’amezi icumi azira ko umutimanama we utamwemerera kujya mu gisirikare.

  12. 2006

    Umuhamya wa Yehova witwa Mushfig Mammedov yafunzwe by’agateganyo, ahamywa ibyaha azira ko umutimanama we utamwemerera kujya mu gisirikare, maze afungurwa by’agateganyo kugira ngo amare amezi atandatu agenzurwa n’urukiko.