Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

7 WERURWE, 2016
AZERUBAYIJANI

Ubujurire bwa Irina Zakharchenko na Valida Jabrayilova

Ubujurire bwa Irina Zakharchenko na Valida Jabrayilova

Ku itariki ya 9 Werurwe 2016, Urukiko rw’Ubujurire rwa Baku ruzumva ibirego bya Irina Zakharchenko na Valida Jabrayilova, aho basaba kurenganurwa kubera ukuntu bafunzwe mu buryo butemewe n’amategeko bazira gutanga igitabo gishingiye ku idini. Abo bagore barasaba guhanagurwaho ibyaha, bakishyurwa amafaranga bakoresheje mu manza kandi bagahabwa indishyi bitewe n’uko uburenganzira bwabo bwarengerewe mu gihe kingana hafi n’umwaka wose bamaze bafunzwe.

Mbere y’uko urubanza ruba, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Kurenganura Abafungwa mu Buryo Bunyuranyije n’Amategeko ryari ryaravuze ko ubuyobozi bwa Azerubayijani bwahohoteye uburenganzira bwa Zakharchenko na Jabrayilova kandi risaba ko bahabwa indishyi y’akababaro. Icyakora ku itariki ya 28 Mutarama 2016, urukiko rwarabyirengagije maze rubacira urubanza rwemeza ko abo bagore bahamwe n’icyaha.