Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

29 MATA 2016
U BUYAPANI

Imitingito mu Buyapani

Imitingito mu Buyapani

Ku itariki ya 14 n’iya 16 Mata imitingito ibiri yibasiye ikirwa cya Kyushu kiri mu majyepfo y’u Buyapani. Umutingito wa mbere wari ku gipimo cya 6,5 uwa kabiri uri ku gipimo cya 7,3. Nyuma hakurikiyeho indi mitingito yoroheje ibarirwa mu magana. Ako gace kibasiwe n’iyo mitingito karimo amatorero y’Abahamya ba Yehova asaga 70, ariko nta Muhamya n’umwe wapfuye cyangwa ngo akomereke bikabije. Icyakora amazu asaga 70 y’Abahamya yarangiritse bikabije andi 17 arasenyuka burundu. Kubera ko hakomezaga kubaho indi mitingito, Abahamya basaga 400 bajyanywe mu Mazu y’Ubwami cyangwa mu mazu dusengeramo kandi bahabwa ibyokurya. Ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byashyizeho komite y’ubutabazi igizwe n’abavolonteri bazi iby’ubwubatsi kugira ngo bafashe abagwiririwe n’ayo makuba.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, tel. +1 718 560 5000

U Buyapani: Ichiki Matsunaga, tel. +81 46 233 0005