Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

6 MATA 2017
U BURUSIYA

Urukiko rw’Ikirenga rwo mu Burusiya rwakomeje kumva uko Abahamya ba Yehova biregura ku birego baregwa

Urukiko rw’Ikirenga rwo mu Burusiya rwakomeje kumva uko Abahamya ba Yehova biregura ku birego baregwa

Ku munsi wa kabiri w’urubanza, Urukiko rw’Ikirenga rwo mu Burusiya rukomeje gusuzuma ikirego rwagejejweho na Minisiteri y’Ubutabera isaba ko Ibiro Bikuru by’Abahamya ba Yehova byo mu Burusiya bifungwa. Urwo rukiko rwasubitse iryo buranisha kugeza tariki ya 7 Mata 2017 saa 10:00 za mu gitondo.

David A. Semonian, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova yaravuze ati “imiburanishirize y’uyu munsi yagaragaje ko nta mpamvu ifatika Minisiteri y’Ubutabera ifite yo gusaba ko umuryango wacu wacibwa. Icyakora iyo minisiteri yagaragaje ko Abahamya ba Yehova nibaramuka baciwe, bashobora kuzajya bafungwa bazira ko bateraniye hamwe ngo basenge. Twiringiye ko Urukiko rw’Ikirenga rutazatuma tubuzwa uburenganzira bwacu.”

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: David A. Semonian, Ibiro bishinzwe Amakuru, +1-845-524-3000

Mu Burusiya: Yaroslav Sivulskiy, +7-812-702-2691