Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

19 MATA 2017
U BURUSIYA

Ku munsi wa gatanu w’iburanisha bagenzuye ibibazo Abahamya bahuye na byo mu myaka icumi ishize

Ku munsi wa gatanu w’iburanisha bagenzuye ibibazo Abahamya bahuye na byo mu myaka icumi ishize

NEW YORK—Ku itariki ya 19 Mata, abantu benshi bazindukiye ku Rukiko rw’Ikirenga rw’u Burusiya kugira ngo bumve uko urubanza Minisiteri y’Ubutabera y’u Burusiya yasabyemo ko umuryango w’Abahamya ba Yehova wacibwa mu Burusiya ruri bugende. Muri abo bantu, hari abazindutse cyane ku buryo bahageze saa munani z’ijoro. Urukiko rwasuzumye ibihamya biri mu bitabo 43, bikubiyemo ibikorwa byo kwibasira Abahamya ba Yehova bo mu Burusiya byabaye mu myaka icumi ishize.

Urukiko rwasuzumye ibihamya bikubiye mu bitabo 43.

Muri urwo rubanza, abavoka bahagarariye Minisiteri y’Ubutabera ntibabashije gutanga ibihamya byemewe n’amategeko bigaragaza impamvu basabye ko Ibiro Bikuru by’Abahamya ba Yehova cyangwa imiryango yo mu rwego rw’amategeko y’Abahamya bo muri icyo gihugu, byafungwa kandi nta cyo bagaragaje cyerekana aho Abahamya bahuriye n’ibikorwa by’ubutagondwa. Yury Toporov, umwe mu bahagarariye Ibiro bikuru by’Abahamya yabwiye urukiko ko muri bya bitabo 43, harimo ibihembo Guverinoma y’u Burusiya yari iherutse gushyikiriza Ibiro Bikuru by’Abahamya, ibashimira imyitwarire myiza no gufasha abaturage benshi bo muri icyo gihugu. Abahamya bagaragaje ko imiryango yose y’Abahamya yo muri icyo gihugu ifasha abantu batuye muri icyo gihugu. Ikindi ni uko ibitabo byinshi byagaragazaga ko abategetse basakaga imiryango yo mu rwego rw’amategeko ikoreshwa n’Abahamya kandi ko kuba mu mwaka wa 2008 nta kintu na kimwe bigeze babafatana kigaragaza ko baba bagira uruhare mu bikorwa by’ubutagondwa. Ibyo na Minisiteri y’Ubutabera ikaba ibyemera.

Ifoto y’imbere, kuva ibumoso ujya iburyo: Anton Omelchenko, Maksim Novakov, Victor Zhenkov, na Yury Toporov, abavoka b’Ibiro Bikuru by’Abahamya ba Yehova byo mu Burusiya. Inyuma, ibumoso ujya iburyo: Vasiliy Kalin na Sergey Cherepanov, bamwe mu bagize Komite y”Ibiro Bikuru by’Abahamya ba Yehova byo mu Burusiya.

Urukiko ruzakomeza kumva urwo rubanza ku itariki ya 20 Mata 2017, saa munani z’amanywa.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: David A. Semonian, Ibiro bishinzwe amakuru, +1-845-524-3000

Mu Burusiya: Yaroslav Sivulskiy, +7-911-087-8009