Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

12 MATA 2017
U BURUSIYA

Ibindi bihamya byatanzwe ku munsi wa kane w’urubanza rwo mu Rukiko rw’u Burusiya

Ibindi bihamya byatanzwe ku munsi wa kane w’urubanza rwo mu Rukiko rw’u Burusiya

NEW YORK—Icyumba cy’urukiko cyarimo abantu benshi mu gihe Urukiko rw’Ikirenga rwo mu Burusiya rwari rugeze ku munsi wa kane w’urubanza Minisiteri y’Ubutabera iregamo Ibiro Bikuru by’Abahamya ba Yehova ikanasaba ko byafungwa. Urukiko rwasubitse urwo rubanza ku mugoroba, rutangaza ko ruzasubukurwa ku itariki ya 19 Mata 2017, saa 10:00 za mu gitondo.

Abavoka bahagarariye Abahamya ba Yehova batangiye batanga ibihamya byo kubaburanira, bakurikirwa n’abavoka bahagarariye Minisiteri y’Ubutabera bageragezaga kubabaza iby’ibyo bihamya. Umucamanza amaze kubyumva yasabye Minisiteri y’Ubutabera kuvuga impamvu ihuje n’amategeko bashaka ko Ibiro Bikuru by’Abahamya ba Yehova bifungwa. Abavoka bahagarariye Minisiteri y’Ubutabera ntibashoboye gusubiza umucamanza. Iburanisha ry’uwo munsi ryarangiye barimo babaza abatangabuhamya bo ku mpande zombi.

Mu cyumweru gitaha, Urukiko ruzatangira gusuzuma ibyavuzwe muri urwo rubanza byose.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: David A. Semonian, Ibiro bishinzwe amakuru, +1-845-524-3000

Mu Burusiya: Yaroslav Sivulskiy, +7-911-087-8009