Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

16 NYAKANGA 2014
U BURUSIYA

Urukiko rwo mu Burusiya ruzasoma urubanza: Abahamya ba Yehova mu nkiko bazira ukwizera kwabo

Urukiko rwo mu Burusiya ruzasoma urubanza: Abahamya ba Yehova mu nkiko bazira ukwizera kwabo

Ku itariki ya 28 Nyakanga 2014, ni bwo urukiko rw’umugi wa Taganrog ruzasoma urubanza rumaze amezi 15 ruregwamo Abahamya ba Yehova 16. Abayobozi b’umugi wa Taganrog barega Abahamya mu nkiko babaziza ko bategura amateraniro, bakayifatanyamo kandi bakabwiriza abandi bantu. Ibyo ni ibintu bisanzwe bikorwa n’Abahamya ba Yehova bo hirya no hino ku isi. Urwo rukiko rw’umugi wa Taganrog nirufata umwanzuro w’uko abo Bahamya batsinzwe, bizatuma abategetsi bo mu Burusiya hose begeka ibyaha ku Bahamya ba Yehova babaziza ukwizera kwabo.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, wo mu rwego rushinzwe amakuru, tel. +1 718 560 5000

Mu Burusiya: Grigory Martynov, tel. +7 812 702 2691