Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

20 MATA 2017
U BURUSIYA

Abahamya ba Yehova batsinzwe urubanza mu Burusiya

Abahamya ba Yehova batsinzwe urubanza mu Burusiya

NEW YORK—Nyuma y’iminsi 6 y’urubanza, Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burusiya rwubahirije ubusabe bwa Minisiteri y’Ubutabera y’icyo gihugu bwo gufunga Ibiro Bikuru by’Abahamya ba Yehova byo mu Burusiya no gusesa imiryango 395 yo mu rwego rw’Amategeko ikoreshwa n’Abahamya muri icyo gihugu. Uwo mwanzuro urahita ushyirwa mu bikorwa nta gutinda.

Umuvugizi w’Abahamya ba Yehova wo mu Burusiya witwa Yaroslav Sivulskiy yavuze ati “tubabajwe n’umwanzuro urukiko rwafashe kandi duhangayikishijwe n’ingaruka bizagira ku murimo wacu. Tuzajurira kandi twiringiye ko tuzasubizwa uburenganzira bwacu vuba bishoka.”

Abahamya ba Yehova bo mu Burusiya bagomba kujurira bitarenze mu minsi 30 kugira ngo urwo rubanza ruzasuzumwe n’abacamanza batatu.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: David A. Semonian, Ibiro bishinzwe amakuru, +1-845-524-3000

Mu Burusiya: Yaroslav Sivulskiy, +7-911-087-8009