Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

U BUFARANSA

Irénise Moulonguet ni we muturage w’u Bufaransa ufite imyaka myinshi

Irénise Moulonguet ni we muturage w’u Bufaransa ufite imyaka myinshi

Irénise Moulonguet wujuje imyaka 112 mu kwezi k’Ugushyingo 2012, ni we muturage w’u Bufaransa ufite imyaka myinshi. Azwiho kuba ari Umuhamya wa Yehova.

Kugeza mu myaka ya vuba, Maria Richard undi muturage w’u Bufaransa na we urengeje imyaka ijana, ni we bakekaga ko ari we umaze imyaka myinshi. Ariko mu by’ukuri Irénise yamurushaga iminsi 22. Maria Richard wapfuye mu Kwakira k’umwaka ushize ari hafi kugira imyaka 112, na we yari Umuhamya wa Yehova.

Nta wavuga ko Irénise atigeze ahura n’ibibazo. Igihe yari afite imyaka ibiri gusa, yararokotse igihe ikirunga cya Pelée cyarukaga, kikaba cyari hafi y’umudugudu avukamo muri Martinique. Ageze ku myaka 15, Irénise yimukiye muri Guyane gushaka amafaranga yo gutunga umuryango we yari yasize iwabo. Nyuma yaho igihe yasubiraga muri Martinique, yarashatse maze ashinga umuryango. Ikibabaje ni uko umugabo we André yapfuye akiri muto, akamusigana abana batatu.

Kugira ngo atunge umuryango we, yakoraga mu rutoki. Umwe mu bo bakoranaga, ubu ugeze mu myaka ya za 80, aribuka ukuntu yari umukozi w’umunyamwete. Yaravuze ati “ku munsi yashoboraga gutunganya ibitoki biremereye birenga 175 byo kohereza mu mahanga.”

Nubwo rimwe na rimwe Irénise yahuraga n’ubuzima bugoye, buri gihe yarangwaga n’icyizere. Umwe mu bantu 75 bamukomotseho yavuze ko “yari umuntu uzi gutera urwenya, kandi ukunda kubwira abandi ibyiza yahuye na byo mu buzima.” Ibyo ni byo biranga abantu benshi baramye imyaka myinshi.

Nubwo umuryango umuntu avukamo ushobora kugira uruhare mu gutuma aramba, uko umuntu abaho no kurangwa n’icyizere na byo ni iby’ingenzi. Igihe babazaga abantu barengeje imyaka ijana icyatumye baramba, abenshi muri bo bavuze ko babifashijwemo no kugira gahunda idahindagurika mu buzima, kurya neza no kwishimira ubuzima. Hari ubushakashatsi bwavuze ko “bakunze kuba ari abantu bakunda akazi kandi barangwa n’umwete.”

Mu buryo bunyuranye n’uko abantu babyibwira, abantu baramba ntibaba barabayeho mu buzima bworoshye. Hari ubushakashatsi bwakorewe mu Bufaransa bwagaragaje ko abenshi mu bantu barengeje imyaka ijana baba bararokotse “ibintu bikomeye bagiye bahangana na byo.”

Ibyo ni ko bimeze no kuri Irénise, kuko na we yahuye n’ibibazo byinshi. Umwe mu buzukuru be akunze kumushimagiza avuga ko yarangwaga n’icyizere. Yaravuze ati “nubwo atagishobora kuva aho ari, ntajya abyinubira.”

Irénise akiri muto yari mu idini Gatolika, kandi yibazaga ibibazo byinshi ku Mana kandi akibaza ukuntu ubuzima ari bugufi. Yaje kwigishwa Bibiliya n’Abahamya ba Yehova abona ibisubizo bimunyuze. Afite imyaka 74 yeguriye Yehova Imana ubuzima bwe. Igihe bamubazaga icyamufashije guhangana n’izabukuru n’uburwayi, yarashubije ati “Yehova ni we mbaraga zanjye. Ni we ‘kuboko kwanjye gukomeye.’ Ni yo mpamvu ‘mpindurwa mushya uko bwije n’uko bukeye.’—Gutegeka kwa Kabiri 3:24; 2 Abakorinto 4:16.