Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

22 KANAMA 2017
SIYERA LEWONE

Inkangu muri Siyera Lewone

Inkangu muri Siyera Lewone

Ku itariki ya 14 Kamena 2017, i Freetown mu murwa mukuru wa Siyera Lewone habaye umwuzure n’inkangu, byangije amaduka, imihanda, n’ingo z’abantu. Abantu basaga 400 barapfuye naho abagera kuri 600 baburirwa irengero. Abayobozi bafite impungenge ko imvura nikomeza kugwa izarushaho kwangiza ibintu byinshi.

Ibiro by’Abahamya ba Yehova byo muri Siyera Lewone, byatangaje ko nta Muhamya wakomeretse cyangwa ngo ahitanwe n’ibyo biza. Icyakora hari imiryango ibiri yavanywe mu byabo. Abasaza bo mu matorero ari mu gace kibasiwe n’ibiza basura bagenzi babo b’Abahamya kugira ngo babahumurize. Nanone kandi abo basaza bababwira ingamba bafata haramutse habaye ibindi biza.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, +1-845-524-3000

Muri Siyera Lewone: Collin Attick, +232-76-67-90-75