Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

2 GASHYANTARE 2017
SHILI

Inkongi y’umuriro idasanzwe muri Shili

Inkongi y’umuriro idasanzwe muri Shili

Abahamya ba Yehova bakomeje gufasha bagenzi babo n’abandi bagezweho n’inkongi y’umuriro mu magepfo y’igihugu cya Shili. Uwo muriro wangije igice kinini cy’ishyamba gifite hegitari zisaga ibihumbi magana atanu. Abayobozi bavuze ko iyi nkongi yari mbi kurusha izindi zabayeho mu mateka y’icyo gihugu.

Ibiro by’Abahamya ba Yehova muri icyo gihugu byatangaje ko nta muhamya n’umwe wakomerekeye cyangwa ngo apfire muri iyo nkongi y’umuriro. Icyakora hari Abahamya bimuwe, bacumbikirwa n’Abahamya bagenzi babo.

Nanone amazu atanu y’Abahamya yasenywe n’umuriro. Ibiro by’Abahamya byashyizeho komite y’ubutabazi kugira ngo igenzure ibikenewe ngo batange ubufasha.

Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova ikorera ku kicaro gikuru igenzura imirimo y’ubutabazi ikoresheje impano zo gushyigikira umurimo ukorerwa ku isi hose.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: David A. Semonian, Ibiro bishinzwe amakuru, +1-845-524-3000

Muri Shili: Jason Reed, +56-2-2428-2600