Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

14 GASHYANTARE 2017
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Inyubako z’ikicaro gikuru cy’Abahamya zabahesheje igihembo

Inyubako z’ikicaro gikuru cy’Abahamya zabahesheje igihembo

NEW YORK—Abahamya ba Yehova barangije kubaka ikicaro gikuru cyabo kiri i Warwick, muri leta ya New York muri Kanama 2016, bahawe igihembo n’Ikigo Gishinzwe Inyubako Zibungabunga Ibidukikije. Icyo kigo gishinzwe kugenzura ko amazu yubatswe mu buryo butangiza ibidukikije kandi kigatanga igihembo, cyahaye Abahamya igihembo gihanitse cyo mu rwego rwa kane (Four Green Globes) kubera ko amazu arindwi bubatse atangiza ibidukikije.

Shaina Weinstein, umuyobozi wungirije w’icyo kigo yagize ati: “Mu mishinga y’ubwubatsi igera kuri 965, inyubako 64 gusa ni zo zahawe igihembo gihanitse cyo mu rwego rwa kane. Kuba Abahamya ba Yehova barahawe icyo gihembo gihanitse ku nyubako zabo zose uko ari zirindwi biratangaje rwose. Ibyo bigaragaza uburyo bakoresha amazi neza, ingufu, ndetse bakabungabunga ibidukikije”.

Ibyiciro by’ibihembo bitangwa n’Ikigo Gishinzwe Inyubako Zibungabunga Ibidukikije. Inyubako zose uko ari zirindwi z’ikicaro gikuru cy’Abahamya zatsindiye igihembo cyo mu rwego rwa kane, ku manota agera kuri 90 ku ijana.

Urubuga rw’Ikigo Gishinzwe Inyubako Zibungabunga Ibidukikije ruvuga ko ari “umuryango utagamije inyungu, ufite intego yo guteza imbere inyubako zikoresha neza umutungo kamere kandi zikabungabunga ibidukikije”. Icyo kigo kigenzura inyubako gihereye ku gishushanyo mbonera, kugeza inyubako zirangiye. Iryo genzura ribera aho inyubako ziri, rigakorwa n’undi muntu udafite aho abogamiye kugira ngo yemeze niba iyo nyubako itangiza ibidukikije.

David Bean, ushinzwe ibishushanyo mbonera by’amazu yubakwa n’Abahamya ba Yehova muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yaravuze ati: “Twishimiye ibyo bihembo. Kuko bigaragaza ko ibishushanyo mbonera dukora n’amazu twubaka mu mishinga yacu yose, bitangiza ibidukikije urugero nka pariki ya Sterling”.

Igisenge cy’inzu y’ibiro ikorerwamo n’indi mirimo giteyeho ibyatsi n’indabo hejuru, ibyo bituma itangiza ibidukikije.

Mu byo Abahamya bakoze hakubiyemo kubungabunga ibiti bahasanze no gukoresha ibindi byari byaraguye mu mushinga wabo w’ubwubatsi. Jeffrey Hutchinson wahoze ayobora pariki ya Sterling yaravuze ati: “Nishimiye uburyo ibiti twatemye mu gutunganya aho inyubako zizubakwa bitapfuye ubusa ahubwo byakoreshejwe mu kubaka inyubako nshya. Iyo urebye ukuntu Abahamya babungabunga ibidukikije ubona bishimishije rwose.” Shaina Weinstein nawe yagize ati: “Nkurikije uko mbibona, amazu Abahamya bubatse i Warwick, ni icyitegererezo cy’uko amazu atangiza ibidukikije akwiriye kuba yubatse”.

Richard Devine, wari uhagarariye komite y’ubwubatsi ya Warwick yasobanuye agira ati: “Hashize imyaka umuryango wacu wita ku mazu yacu i Brooklyn. Ariko ubu dutegerezanyije amatsiko uko tuzita ku nyubako nziza cyane z’i Warwick ari nako twita ku bwiza bw’ishyamba rya Sterling”.

Ushinzwe amakuru:

David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, 1-845-524-3000

 

Ikicaro gikuru gishya cy’Abahamya kiri i Warwick muri leta ya New York gifite ubuso bwa hegitari 102 cyaguzwe ku itariki ya 17 Nyakanga 2009.

Ibintu birinda isuri bizenguruka urukuta rutangira amazi.

Amabuye manini yakuwe ku kibanza mu gihe basizaga. Toni zirenga 240.000 z’ayo mabuye zarakusanyijwe zongera gukoreshwa.

Kugira ngo babungabunge ikiyaga cy’Ubururu bashyize ikintu kimeze nk’urushundura ku nkengero z’ikiyaga kugira ngo itaka ritazajya rimanuka.

Aho bashyira imyanda, 70 ku ijana y’ibisigazwa by’ibikoresho byo mu bwubatsi babishyira mu myobo yagenewe imyanda ibindi bikoherezwa ahantu bahindura imyanda mo ibindi bintu.

Umukozi urimo atera indabo hafi y’amarembo yo ku kicaro gikuru cy’Abahamya. Ubusitani bugizwe n’ibiti kimeza, ibimera n’ibyatsi biranda ku butaka.

Abakozi barimo gutunganya aho ibyuma bitanga ubushyuhe mu gihe hakonje bikanatanga ubukonje mu gihe cy’ubushyuhe bizanyura; bizaca muri metero 152 mu butaka. Ubwo buryo buzatuma haboneka ingufu zikenewe haba mu gushyushya cyangwa mu gukonjesha mu mazu.

Mu nzu y’ibiro ikorerwamo indi mirimo. Imbere mu nzu hararangiye, urugero amarangi, inkuta na parafo bihuje n’ibisabwa n’Ikigo Gishinzwe Inyubako Zibungabunga Ibidukikije.