Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

25 NYAKANGA 2014
KOROWASIYA

Abahamya bakoze ibikorwa by’ubutabazi mu karere ka Balkan

Abahamya bakoze ibikorwa by’ubutabazi mu karere ka Balkan

ZAGREB muri Korowasiya—Komite zishinzwe ubutabazi z’Abahamya ba Yehova zibifashijwemo n’abahagarariye ibiro by’ishami byo mu Budage, zatabaye abagezweho n’umwuzure wa mbere ukomeye mu mateka ya Bosiniya-Herizegovina, Korowasiya na Seribiya. Imvura nyinshi yaguye mu karere ka Balkan kuva ku itariki ya 13 kugeza ku ya 15 Gicurasi 2014, yateje umwuzure n’inkangu zigera ku 3.000.

Bikimara kuba, komite zishinzwe ubutabazi zashakiye abavuye mu byabo imodoka zo kubatwara, ibyokurya, imyambaro n’aho kuba bikinze. Nubwo nta Muhamya wa Yehova wapfuye cyangwa ngo akomereke, hari amazu yabo agera kuri 14 yasenyutse burundu, andi arangirika bikomeye. Nanone hari inzu imwe Abahamya basengeramo yasenyutse. Ubu komite z’ubutabazi zirimo kwita ku mirimo yo gusana no kuvugurura amazu yangiritse, hamwe no kubaka amazu yoroheje agenewe abantu basenyewe.

Josip Liović, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova ku biro by’ishami byabo byo muri Korowasiya, yaravuze ati “duhumurizwa n’uko nta muntu n’umwe wo mu matorero yacu wagize icyo aba. Ariko kandi twifatanyije n’ababuze ababo cyangwa incuti zabo. Turimo gukora ibishoboka byose ngo duhumurize abaturanyi bacu muri aka karere ka Balkan kose. Nanone kandi, turashimira incuti zacu zo mu Budage zemeye kuza kudufasha gutegura ibikorwa by’ubutabazi kuko bizatugirira akamaro mu byumweru no mu mezi ari imbere.”

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, wo mu rwego rushinzwe amakuru, tel. +1 718 560 5000

Muri Korowasiya: Josip Liović, tel. +385 91 5336 511

Muri Seribiya: Daniel Domonji, tel. +381 11 405 99 00