Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

30 MUTARAMA 2017
KOLOMBIYA

Abahamya ba Yehova bahawe igihembo muri Kolombiya

Abahamya ba Yehova bahawe igihembo muri Kolombiya

Igihembo cyo gushimira Abahamya ba Yehova kubera ko bakora videwo zigisha Bibiliya abatumva bo muri Kolombiya.

BOGOTA, Muri Kolombiya—Ku itariki ya 7 kugeza ku ya 9 Ukwakira 2016 habaye inama mu rwego rw’igihugu ihuza abagize amashyirahamwe atandukanye, harimo Ishyirahamwe ry’abahinduzi n’abasemura ururimi rw’amarenga, Abafasha mu gusemura, n’andi mashyirahamwe abiri yo muri ako gace. Muri iyo nama Abahamya ba Yehova bahawe igihembo. Ni ubwa mbere muri Kolombiya hari habaye inama ihuza abantu bose bafasha abatumva n’abatabona.

Abahamya bari batumiwe muri iyo nama kugira ngo bahabwe igihembo kubera ko bakora videwo zifasha abatumva bo muri Kolombiya. Ricardo Valencia López, umwe mu bateguye iyo nama akaba na Perezida w’ishyirahamwe ry’abasemura ryo muri Kolombiya, yasobanuye ko Abahamya ba Yehova bari batumiwe kubera ukuntu bakorera abatumva amavidewo ateguye neza.

Ibisobanuro Abahamya batanze byatumye komite yateguye iyo nama ibaha ikindi gihembo kiyongera ku cyo bari bahawe.

Muri iyo nama, Abahamya basobanuye uko bakora umurimo wabo wo guhindura. Ibyo bisobanuro batanze byatumye komite yateguye iyo nama ibaha ikindi gihembo kiyongera ku cyo bari bahawe.

Cristian David Valencia, umuhanga mu by’amajwi n’amashusho wo muri Pereira wari muri iyo nama yavuze ko yatangajwe no kubona gahunda yo kwigisha y’Abahamya ba Yehova ikoze neza kandi badahembwa.

Wilson Torres, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova bo muri Kolombiya yagize ati: “Twatangiye gusohora videwo zigenewe abatumva mu mwaka wa 2000. Ubu ku rubuga rwacu hariho videwo zisaga 400 zigenewe abantu bakuru, urubyiruko n’abana bakoresha ururimi rw’amarenga rwo muri Kolombiya. Tuzakomeza gukora videwo zigisha Bibiliya ku buntu nk’uko biri ku zindi mfashanyigisho zacu.

Abahamya ba Yehova bo hirya no hino ku isi bahindura kandi bagakwirakwiza videwo mu ndimi z’amarenga zisaga 88. Nanone Abahamya ba Yehova bakoze porogaramu ya JW library yo mu rurimi rw’amarenga. Iyo porogaramu ifasha abayikoresha kuvanaho, gupanga no kureba videwo zo mu rurimi rw’amarenga zigaragara ku rubuga rw’Abahamya ba Yehova rwa jw.org.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: David A. Semonian, Ibiro bishinzwe amakuru, +1-845-524-3000

Kolombiya: Wilson Torres, +57-1-8911530