Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

15 KANAMA 2012
HIRYA NO HINO

Urubuga rwacu rwemewe rwaravuguruwe

Urubuga rwacu rwemewe rwaravuguruwe

Mu mezi make ashize, i New York hari itsinda ry’Abahamya ba Yehova bagera kuri 40 bakoranye n’inzego zishinzwe Ubwanditsi n’Ubugeni kugira ngo urubuga rwacu rwa www.jw.org rurusheho gukora neza kandi abantu bashobore kubona ibiriho bitabagoye, baba bakoresha orudinateri cyangwa telefoni. Nanone bahinduye urwo rubuga kugira ngo bagere ku ntego ebyiri zikurikira:

1. Guhuriza hamwe imbuga zacu zose. Imbuga eshatu zakoreshwaga n’Abahamya zizahurizwa mu rubuga rumwe rwemewe ari rwo rwa www.jw.org. Imbuga ebyiri zindi ari zo www.watchtower.org na www.jw-media.org, zizahagarikwa. Guhuriza hamwe ibyabonekaga kuri izo mbuga, bizatuma abantu bakoresha urubuga rumwe, bashobora kubonaho amakuru yose yerekeye Abahamya cyangwa inyandiko zabo. Urugero, ushobora gusoma, kumva ibyafashwe amajwi cyangwa ugacapa amapaji ya Bibiliya n’ibindi bitabo by’imfashanyigisho zayo mu ndimi nyinshi.

2. Kongeraho ibindi bisobanuro. Urwo rubuga ruvuguruwe rubonekaho ibisubizo byumvikana kandi bigusha ku ngingo by’ibibazo wibaza muri Bibiliya. Nanone uzasangaho amakuru yerekeye umurimo wo kubwiriza, ibiro by’amashami, Amazu y’Ubwami hamwe n’amakoraniro y’Abahamya ba Yehova. Kuri urwo rubuga, hari igice cy’ “Amakuru” kibonekaho amakuru y’Abahamya hirya no hino ku isi. Nanone, habonekaho amapaji yagenewe imiryango, urubyiruko n’abana.

Buri munsi, abantu babarirwa mu bihumbi amagana basomera inyandiko z’Abahamya kuri interineti mu ndimi 430. Bavanaho amafayili y’izo nyandiko agera hafi ku bihumbi 500, yaba ayo kumva, ayo gusoma cyangwa ayo kureba agenewe abafite ubumuga bwo kutumva. Buri munsi abantu bagera ku ijana basaba kwigishwa Bibiliya.