Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

19 WERURWE 2014
HIRYA NO HINO

Guy H. Pierce wo mu Nteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova yapfuye afite imyaka 79

Guy H. Pierce wo mu Nteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova yapfuye afite imyaka 79

Guy H. Pierce wo mu Nteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova ikorera ku cyicaro gikuru i Brooklyn, New York, yapfuye kuwa kabiri tariki ya 18 Werurwe, afite imyaka 79.

Umuvandimwe Pierce asize umugore we Penny, abana batandatu, abuzukuru n’abuzukuruza. Abahamya ba Yehova bo hirya no hino ku isi ntibazigera bamwibagirwa kuko yabafataga nk’umuryango we.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na bagenzi be bagize Inteko Nyobozi, bagize bati “ntituzigera twibagirwa ishyaka n’ukwizera yagaragaje mu buzima bwe hano ku isi, kandi bizakomeza kudutera inkunga no mu myaka iri imbere.”

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, wo mu rwego rushinzwe amakuru, tel. +1 718 560 5000

 

Read More