Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

13 UKUBOZA 2016
IBIRWA BYA SALOMO

Umutingito wateje imiraba yatumye abatuye Ibirwa bya Salomo bikanga Tsunami

Umutingito wateje imiraba yatumye abatuye Ibirwa bya Salomo bikanga Tsunami

Ku itariki ya 9 Ukuboza 2016, umutingito uri ku gipimo cya 7,8 wibasiye inkengero z’Ibirwa bya Salomo, kandi wagiye ukurikirwa n’indi mitingito yateje imiraba yo mu nyanja ishobora guteza Tsunami. Nta Muhamya wishwe cyangwa ngo akomereke, kandi amazu y’Abahamya ba Yehova na yo ntiyangiritse cyane. Icyakora kubera ko ibiro by’Abahamya ba Yehova na byo biherereye mu murwa mukuru wa Honiara, uri hafi y’inkengero z’inyanja, byabaye ngombwa ko ibiro by’Abahamya byimura abakozi babyo bibisabwe n’ikigo gishinzwe imicungire y’ibiza. Kubera ko imitingito yagabanutse, ubu abakozi bose basubiye aho bakorera, bakomeza akazi nk’uko bisanzwe.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, +1-845-524-3000

Mu Birwa bya Salomo: Lency Lamani, +677-22241