Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

29 MATA 2013
ARIJANTINA

Imyuzure muri Arijantina

Imyuzure muri Arijantina

Ku ya 2 Mata 2013, imyuzure ikaze yarengeye imigi ya Buenos Aires na La Plata. Itangazamakuru ryavuze ko iyo myuzure yahitanye abantu 57. Abahamya ba Yehova bagera hafi kuri 500 ni bo bibasiwe n’uwo mwuzure, kandi abagera kuri 200 bahungishirijwe ahandi. Abahamya bo hirya no hino muri Arijantina bohereje metero kibe 36 z’amazi na toni 30 z’ibiribwa. Nanone batanze amagodora, ibiringiti n’imisego bibarirwa mu magana byakoreshejwe n’Abahamya hamwe n’abatari Abahamya. Abahamya babarirwa mu magana bifatanyije mu bikorwa by’ubutabazi. Hari n’abakoze urugendo rw’ibirometero bigera hafi kuri 483, bagiye gukora isuku no gusana ibyangiritse.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: J.R. Brown wo mu Rwego Rushinzwe Amakuru, tel. +1 718 560 5000

Muri Arijantina: Ángel Mattiacci, tel. +54 15 5424 9071