Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

7 GICURASI 2015
ANGOLA

Abahamya bafashije abibasiwe n’umwuzure muri Angola

Abahamya bafashije abibasiwe n’umwuzure muri Angola

Inzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova y’i Lobito yari yuzuyemo isayo rireshya na santimetero 70.

LUANDA, muri Angola—Guhera ku itariki ya 11 Werurwe 2015 imvura idasanzwe yateje imyuzure yahitanye abantu 85 kandi isenya amazu 119 yo mu ntara ya Benguela, iri ku birometero 500 uvuye i Luanda umurwa mukuru wa Angola. Ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova muri Angola byavuze ko nta Muhamya wapfuye, ariko ko amazu 11 y’Abahamya yasenyutse burundu cyangwa akangirika cyane. Inzu yo gusengeramo twita Inzu y’Ubwami yo mu gace ka Lobito na yo yangijwe n’uwo mwuzure.

Bukeye bwaho, Abahamya bashyizeho komite ishinzwe ubutabazi kugira ngo irebe ibyangijwe n’umwuzure kandi itegure uko imfashanyo zatangwa. Abahamya bafashije bagenzi babo basengana hamwe n’abandi batari Abahamya bo mu gace kibasiwe n’uwo mwuzure. Hari Abahamya basukuye Inzu y’Ubwami y’i Lobito bayikuramo isayo rireshya na santimetero 70 kandi barayisana kugira ngo mu mpera z’icyo cyumweru iberemo amateraniro yihariye. Abahagarariye ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova muri Angola bagiye muri ayo materaniro bavuye i Luanda, bahumuriza Abahamya bo muri ako gace kandi babatera inkunga mu buryo bw’umwuka.

Abahamya bo muri ako gace basannye Inzu y’Ubwami y’i Lobito yari yangiritse kandi barayisukura.

Todd Peckham, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova muri Angola, yaravuze ati “twihanganishije abibasiwe n’iyo myuzure bose. Ibiro by’ishami byo muri Angola bizakomeza kuyobora imirimo ikorwa na komite ishinzwe ubutabazi kandi bifashe abatuye muri ako gace.”

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, Ibiro Bishinzwe Amakuru, tel. +1 718 560 5000

Angola: Todd Peckham, tel. +244 222 460 192