23 MATA 2025
UKRAINE
Mu kwezi kwa Gashyantare na Werurwe 2025, abavandimwe batandatu bo muri Ukraine bafunzwe bazira kwanga kujya mu gisirikare kubera umutimanama wabo.
Muri Gashyantare na Werurwe 2025 abavandimwe batatu bo muri Ukraine bafunzwe bazira kumvira umutimanama wabo
Abandi bavandimwe batatu bafunzwe by’agateganyo
Nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa jw.org, muri Mutarama 2025 umuvandimwe Vitalii Kryushenko ni we Muhamya wa Yehova wa mbere wo muri Ukraine wafunzwe azira kwanga kujya mu gisirikare kuva intambara yatangira. Nyuma yaho, leta ya Ukraine yashyize abandi bavandimwe batandatu muri gereza bazira kwanga kujya mu gisirikare, babitewe n’umutimanama wabo.
Andrii Khomenko n’umugore we Iryna
Ku itariki ya 3 Gashyantare 2025, umuvandimwe Andrii Khomenko w’imyaka 50 yakatiwe imyaka itatu kandi ahita afungwa. We n’umugore we Iryna bafite abana babiri b’abahungu. Mbere y’uko afungwa yaravuze ati: “Nizeye ntashidikanya ko n’igihe nzaba ndi mu bihe bikomeye, Yehova azahora ari kumwe nanjye kandi azampa imbaraga n’amahoro yo mu mutima.”
Serhii Ivanushchenko
Nyuma y’icyumweru, ku itariki ya 11 Gashyantare 2025, umuvandimwe Serhii Ivanushchenko w’imyaka 48 ni bwo yatangiye igifungo cy’imyaka itatu yakatiwe. Yabatijwe mu kwezi k’Ugushyingo 2023, ariko hashize amezi make abona ibaruwa imumenyesha ko agomba kujya mu gisirikare. Yitabye ubuyobozi bwa gisirikare, abusobanurira mu kinyabupfura ko atajya mu gisirikare bitewe nuko yizera ko abagaragu b’Imana batazongera “kwiga kurwana.”— Yesaya 2:4.
Serhii Nechaiuk
Nyuma yaho, ku itariki ya 5 Werurwe 2025, inzego z’ubuyobozi zafunze umuvandimwe Serhii Nechaiuk, umugabo w’imyaka 35, wubatse kandi ufite abana babiri. Igihe Serhii yiteguraga gutangira igifungo cy’imyaka itatu yaravuze ati: “Amasengesho abavandimwe na bashiki bacu basenga bansabira anyereka ko ntari njyenyine. Yehova ari kumwe nanjye.”
Byongeye kandi, hagati ya Mutarama na Werurwe 2025, abasirikare bajyanye ku ngufu umuvandimwe Mykhailo Adamovych (w’imyaka 40), Yaroslav Bodnarchuk (w’imyaka 28) na Oleksandr Radashko (w’imyaka 35) mu bigo bya gisirikare. Icyo gihe basaga nk’abatangiye imirimo ya gisirikare nk’uko amategeko ya Ukraine abiteganya. Igihe abo bavandimwe bangaga kwambara imyenda ya gisirikare no gufata intwaro kubera umutimanama wabo, bashinjwe icyaha cyo gusuzugura amabwiriza ya gisirikare maze barafungwa. Mykhailo na Oleksandr bakomeje gufungwa by’agateganyo bategereje gucirwa urubanza, naho Yaroslav yarekuwe by’agatenganyo atanze ingwate. Nibahamwa n’ibyaha, buri wese ashobora kuzakatirwa imyaka iri hagati y’itanu n’icumi y’igifungo.
Uhereye ibumoso ujya iburyo: Mykhailo Adamovych, Yaroslav Bodnarchuk, na Oleksandr Radashko
Ibyo abayobozi bakoze binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga n’amategeko ya Leta ya Ukraine. Urugero, Ingingo ya 18 mu Masezerano Mpuzamahanga arebana n’Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, n’Ingingo ya 9 mu Masezerano y’Ibihugu by’i Burayi Arengera Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu zivuga ko umuntu afite uburenganzira bwo gukora imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare. Leta ya Ukraine yari yaremeye kubahiriza ayo mategeko mpuzamahanga. Nanone kandi, Itegeko Nshinga rya Ukraine rivuga ko umuntu afite uburenganzira bwo gukora imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare.
Twese abagize umuryango w’abavandimwe bo ku isi hose, dusenga dusaba ko Yehova yakomeza guhumuriza no kurinda abo bavandimwe n’abandi bose bakomeza kumubera indahemuka.— Zaburi 34:7.

