10 NZERI 2025
U BURUSIYA

Umuvandimwe Vladimir Skachidub amaze gufungurwa

Umuvandimwe Vladimir Skachidub yararekuwe

Umuvandimwe Vladimir Skachidub yararekuwe

Ku itariki 5 Nzeri 2025, umuvandimwe Vladimir Skachidub wo mu Burusiya yarafunguwe. Ku itariki ya 11 Ukwakira 2021, ni bwo yahamijwe icyaha maze akatirwa igifungo cy’imyaka ine n’amezi abiri. Ubu igihano cye cyararangiye, bitewe ni uko hari igihe yamaze afunzwe by’agateganyo.

Nyuma y’amezi atandatu ahamijwe icyaha, yimuriwe muri gereza iri ku birometero 1.200 uvuye aho atuye, ahitwa Ryazan mu Burusiya. Ibyo byatumye umuryango we n’incuti ze bibagora kumusura. Icyakora, Vladimir yakomeje kurangwa n’icyizere kandi akomeza kuba umugwaneza ku bo bari bafunganywe n’abayobozi ba gereza. Yakundaga gusangira n’abandi ibyo yabaga afite kandi akabubaha. Ibyo byatumye abantu bose babaga bari kumwe na bo bamwubaha. Mbere yuko akatirwa, yaravuze ati: “Sinzigera ndeka gukorera Yehova, uko ibigeragezo nahura na byo byaba bimeze kose. Nizeye ntashidikanya ko Yehova adashobora na rimwe gutererana abakomeza kumubera indahemuka. Niyemeje gukomeza kwihangana mfite ibyishimo ndetse n’ubutwari.”

Ibyabaye kuri Vladimir ni urugero rwiza rutwibutsa ko ‘urukundo rwa Yehova no kuba ari uwizerwa’ bituma tubasha gutsinda ikigeragezo icyo ari cyo cyose, dushobora guhura na cyo.―Zaburi 115:1.