8 NYAKANGA 2024
U BURUSIYA
“Ubu nibonera imigisha Yehova ampa”
Urukiko rw’akarere ka Vyselkovskiy ruherereye mu gace ka Krasnodar vuba aha ruzatangaza umwanzuro warwo mu rubanza ruregwamo umuvandimwe Viktor Spirichev. Ubushinjacyaha nta gihano buramusabira.
Icyo twamuvugaho
Dushimishwa no kumenya ko iyo dukomeje kwicisha bugufi, Yehova atugaragariza ineza.—1 Petero 5:5.
Uko ibintu byagiye bikurikirana
Ku itariki ya 13 Gashyantare 2022
Abayobozi basatse ingo zigera kuri 25 z’Abahamya ba Yehova bo mu gace ka Vyselki n’aka Berezanskaya, harimo n’urugo rwa Viktor na Larisa
Ku itariki ya 23 Gicurasi 2023
Yatangiye gukurikiranwa mu nkiko, ashinjwa kwifatanya mu bikorwa by’umuryango ukora ibikorwa by’ubutagondwa. Konti ze zo muri banki zarahagaritswe
Ku itariki ya 11 Nyakanga 2023
Abayobozi bamuhase ibibazo
Ku itariki ya 22 Nyakanga 2023
Yongeye guhatwa ibibazo, maze amenyeshwa ko atagomba kurenga agace atuyemo
Ku itariki ya 30 Mutarama 2024
Urubanza rwe ni bwo rwatangiye

