17 NYAKANGA 2025
U BURUSIYA
Mushiki wacu Sona Olopova amaze gufungurwa. Agafoto: Sona n’umugabo we Anatoliy
Mushiki wacu Sona Olopova wo mu Burusiya yafunguwe atararangiza igifungo
Ku itariki ya 7 Nyakanga 2025, mushiki wacu Sona Olopova yarafunguwe ava muri gereza aho yakoreraga imirimo y’agahato. Yari yarafunzwe ku itariki ya 25 Mutarama 2024.
Sona ni we wa mbere mu bahamya ba Yehova 12 bahawe igihano cyo gukora imirimo y’agahato uhereye igihe bahagarikaga umurimo wacu mu Burusiya mu mwaka wa 2017. Abakora iyo mirimo y’agahato bayikora baba muri gereza, ariko bakayikorera hanze ya gereza kandi amafaranga runaka bagombaga guhabwa akajya mu mutungo wa leta. Byaje kugaragara ko Sona ari umukozi w’umunyamwete kandi wizerwa bituma bamurekura.
Sona yaravuze ati: “Ubuzima bwo muri gereza bwari bugoye cyane. Ahantu hose habaga hari kamera, ku buryo aho najyaga hose babaga bandeba. Ariko ikintu cyangoye kurusha ibindi, ni ukuba kure y’umugabo wanjye. Iyo nabaga mfite ubwoba naravugaga nti: ‘Yehova bibe uko ushaka.’ Nari nizeye ko Yehova azamfasha kwihanganira ibigeragezo byose birenze ubushobozi bwanjye. Ibyo byatumye ntumva ko ndi njyenyine, ahubwo ko Yehova ari kumwe nanjye.”
Twishimiye ko Sona n’umugabo we Anatoliy ubu bari kumwe. Nanone biradushimisha kumenya ko aho twaba turi hose Yehova akomeza kudukunda kandi akadushyigikira.—Zaburi 139:7-11.

