3 NZERI 2025
U BURUSIYA
Mushiki wacu Oksana Chausova amaze gufungwa
Mushiki wacu Oksana Chausova wari ufungiye mu Burusiya yarafunguwe
Ku itariki ya 29 Kanama 2025, mushiki wacu Oksana Chausova wari ufungiye muri gereza yo mu Burusiya yarafunguwe. Ku itariki ya 2 Ukuboza 2024 yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri n’amezi atandatu. Uwo mushiki wacu yarajuriye maze akatirwa umwaka n’amezi icumi. Ubwo rero ukurikije igihe yamaze afungiwe muri gereza n’igihe yamaze afungiye iwe mu rugo, ubu igifungo cye kirarangiye.
Umugabo wa Oksana witwa Dmitriy, na we baburanye mu rubanza rumwe. Yafunguwe ku itariki ya 26 Gicurasi 2025. Oksana na Dmitriy bamaze imyaka igera kuri ibiri batabana. Kubera ko ubu Dmitriy atemerewe gukora ingendo, ntiyabonye uko ajya kwakira Oksana igihe yafungurwaga.
Oksana aterefona umugabo we Dmitriy. Kubera umugabo we atemerewe gukora ingendo ntiyabonye uko ajya kumwakira igihe yafungurwaga
Igihe Dmitriy yatekerezaga ku byababayeho yaravuze ati: “Ku ruhande rumwe ibyatubayeho byaratubabaje cyane. Ariko ku rundi ruhande byaradushimishije cyane. Ibyo byatumye dukundana hagati yacu kandi turushaho gukunda Yehova. Iyo Yehova atadufasha ntitwari gushobora kwihangana. Nanone Yehova yatwitayeho cyane akoresheje abavandimwe na bashiki bacu, ku buryo byaturenze.”
Twishimiye ko Oksana yongeye guhura n’abagize umuryango we. Nanone twishimira ko Yehova atigera areka abamubera indahemuka kandi agakomeza kubafasha kwihanganira imibabaro yabo yose.—2 Abakorinto 4:8, 9.

