17 NZERI 2025
U BURUSIYA

Mushiki wacu Irina Kamshilova

“Ibihe Bikomeye Bizashira”

“Ibihe Bikomeye Bizashira”

Ku itariki ya 5 Nzeri 2025, Urukiko rw’Umujyi wa Kurgan ruri mu ntara ya Kurgan, rwahamije icyaha mushiki wacu Irina Kamshilova, maze rumuca amande agera hafi kuri miliyoni eshanu n’igice z’amafaranga y’u Rwanda.

Icyo twamuvugaho

Twishimira ko Yehova amenya ibiri mu mitima yacu ndetse n’ibiduhangayikishije, bigatuma aduhumuriza kandi akaduha imbaraga dukeneye.—Zaburi 139:23.