Ikinyarwanda
AMAKURU MASHYA—ABAVANDIMWE BARAFUNZWE NYUMA YO KUJURIRA | Gukorera Yehova birashimisha
https://cms-imgp.jw-cdn.org/img/p/702024081/univ/art/702024081_univ_sqr_xl.jpg

Ibumoso: Umuvandimwe Yevgeniy Stefanidin. Iburyo: Umuvandimwe Aleksandr Votyakov

23 MATA 2024 | YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 7 GASHYANTARE 2025
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA—ABAVANDIMWE BARAFUNZWE NYUMA YO KUJURIRA | Gukorera Yehova birashimisha

AMAKURU MASHYA—ABAVANDIMWE BARAFUNZWE NYUMA YO KUJURIRA | Gukorera Yehova birashimisha

Ku itariki ya 4 Gashyantare 2025, Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Repubulika ya Udmurtian rwahinduye igifungo gisubitse cyari cyarakatiwe umuvandimwe Yevgeniy Stefanidin na Aleksandr Votyakov nyuma yo kujurira. Ubu umuvandimwe Yevgeniy Stefanidin yahawe igifungo cy’imyaka itandatu, naho Aleksandr Votyakov bamukatira igifungo cy’imyaka itandatu n’igice. Bahise bajyanwa muri gereza bakiva mu rukiko.

Ku itariki ya 25 Ukwakira 2024, Urukiko rw’Akarere ka Pervomayskiy, ruherereye mu gace ka Izhevsk muri Repubulika ya Udmurtian Votyakov, rwahamije icyaha umuvandimwe Yevgeniy Stefanidin na Aleksandr Votyakov. Umuvandimwe Yevgeniy Stefanidin yahawe igifungo gisubitse cy’imyaka itandatu, naho Aleksandr Votyakov bamukatira igifungo gisubitse cy’imyaka itandatu n’igice. Ntibizaba ngombwa ko bajyanwa muri gereza.

Icyo twabavugaho

Kimwe na Aleksandr na Yevgeniy, tubona ko gukorera Yehova umurimo wera mu buzima bwacu bwose tudatinya ari impano y’agaciro kenshi.—Luka 1:74, 75.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 14 Mata 2021

    Abashinzwe umutekano baje gusaka urugo rwa Yevgeniy

  2. Ku itariki ya 13 Ukuboza 2022

    Aleksandr na Yevgeniy batangiye gukurikiranwaho icyaha

  3. Ku itariki ya 14 Ukuboza 2022

    Abapolisi basatse ingo zabo. Aleksandr yajyanywe muri kasho, naho Yevgeniy ategekwa kutarenga agace atuyemo

  4. Ku itariki ya 15 Ukuboza 2022

    Aleksandr yavanywe muri kasho, ariko ategekwa kutava mu rugo iwe

  5. Ku itariki ya 9 Kamena 2023

    Aleksandr yemerewe kuva mu rugo, ariko ategekwa kutarenga agace atuyemo

  6. Ku itariki ya 17 Kanama 2023

    Ni bwo urubanza rwabo rwatangiye