U Burusiya
Urukiko rwa Taganrog rwahamije Abahamya ba Yehova icyaha rubaziza ukwizera kwabo
Imyanzuro y’urwo rukiko ishobora guteza akaga kuko ishobora kuba urwitwazo rwo kubuza Abahamya 160.000 bo mu Burusiya uburenganzira mu by’idini.
Urubanza rw’Abahamya ba Yehova i Taganrog
Mu Burusiya, uburenganzira mu by’idini burabangamiwe. Iyumvire icyo bamwe mu Bahamya 16 baregwa babivugaho, wumve n’ababunganira mu mategeko.
Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwemeje ko Abahamya ba Yehova bo mu Burusiya bafite uburenganzira bwo guteranira hamwe
Urukiko rw’u Burayi (CEDH) rwongeye kugaragaza ko u Burusiya butubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, harimo n’ubwo gusenga mu mahoro.
Urubanza rw’Abahamya bo mu ntara ya Taganrog mu Burusiya rurakomeje
Abahamya 16 bajyanywe mu rukiko bashinjwa ibyaha nk’abagizi ba nabi, bazira gukurikiza ukwizera kwabo. Nibahamwa n’icyaha, umudendezo mu by’idini w’abaturage bo mu Burusiya uzaba ubangamiwe.
Abahamya bo mu Burusiya bavutswa umudendezo mu by’idini
Abahamya ba Yehova bo mu mugi muto wa Taganrog bajyanywe mu nkiko. Inzu y’Ubwami yabo yarafunzwe kandi ibitabo byabo birafatirwa.
Abaturage b’u Burusiya mu nkiko bazira ukwizera kwabo
Ibikorwa byo gufunga no guhamya ibyaha Abahamya ba Yehova bo mu mugi wa Taganrog bibangamiye uburenganzira bw’ibanze bw’abaturage b’u Burusiya.
Amakuru mashya: Bagerageje guca urubuga rwa JW.ORG biranga
Urukiko rw’ubujurire rwasheshe umwanzuro wo guca urubuga rwa jw.org mu Burusiya.
Urukiko rw’Ubujurire rw’u Burusiya rwubahirije uburenganzira bw’ikiremwamuntu rwanga guca urubuga rwa JW.ORG
Urukiko rw’Akarere ka Tver mu Burusiya rwasheshe umwanzuro w’urukiko rw’ibanze wo guca urubuga rwemewe rw’Abahamya ba Yehova rwa jw.org.
Mu rubanza rw’Abahamya ba Yehova, Urukiko rw’u Burayi rwashimangiye ko ubuzima bwite bw’abantu butagomba kuvogerwa
Urukiko rw’u Burayi rwategetse u Burusiya kwishyura indishyi z’akababaro bitewe no kuvogera ubuzima bwite bw’abantu.
Urukiko rwagize ruti “ntitukiri mu wa 1937”
Umucamanza w’Urukiko Rukuru mu Burusiya yateye utwatsi umwanzuro w’Urukiko rw’Ibanze.

