Ikinyarwanda
Nyuma y’imyaka 11, Urukiko rw’Ikirenga rwa Siri Lanka rwarenganuye Abahamya ba Yehova
https://cms-imgp.jw-cdn.org/img/p/702025113/univ/art/702025113_univ_sqr_xl.jpg

18 NYAKANGA 2025
SIRI LANKA

Ibumoso: Inyubako ikoreramo Urukiko rw’Ikirenga rwa Siri Lanka. Iburyo (Kuva ibumoso ujya iburyo): Mushiki wacu J.A.D.M. Malkanthi, M.A. Suneetha Kalyani de Silva, R.A. Niruja na Tisuri Ama Liyanage muri Gicurasi 2025

Nyuma y’imyaka 11, Urukiko rw’Ikirenga rwa Siri Lanka rwarenganuye Abahamya ba Yehova

Nyuma y’imyaka 11, Urukiko rw’Ikirenga rwa Siri Lanka rwarenganuye Abahamya ba Yehova

Ku itariki ya 21 Gicurasi 2025, Urukiko rw’Ikirenga rwa Siri Lanka rwafashe umwanzuro utazibagirana uzafasha abatuye icyo gihugu gukorera Imana bafite umudendezo. Nyuma y’imyaka 11 Abahamya ba Yehova baburana, urukiko rwanzuye ko abayobozi barengereye uburenganzira bwa bashiki bacu bane igihe abapolisi babafungaga. Iyo ni intsinzi ikomeye Abahamya ba Yehova bagezeho mu rwego rw’amategeko kubera impamvu zitandukanye. Urugero, ibyo byagaragaje ko amategeko y’igihugu cya Siri Lanka aha Abahamya ba Yehova uburenganzira bwo kubwira abandi ibyo bizera ku mugaragaro. Nanone kandi, iyo ntsinzi izabera urugero rwiza abantu bose bo muri Aziya y’Epfo ku birebana no kubaha uburenganzira abantu bafite bwo gukorera Imana mu mudendezo.

Mu Kwakira 2014, igihe bashiki bacu bane barimo babwiriza mu gace kitwa Kirama kari mu majyepfo ya Siri Lanka, abantu bari barakaye bashatse kubabuza kubwiriza. Ariko igihe polisi yazaga, yafashe bashiki bacu bane aho gufata abo bantu bashakaga kubahohotera. Bafunze abo bashiki bacu ijoro ryose kandi babashyira muri gereza zitandukanye, aho bari bafungiwe hamwe n’abagizi ba nabi. Icyakora bakomeje gutuza no kwiringira Yehova muri icyo gihe cyari kigoye. Umunsi ukurikiyeho barafunguwe.

Nyuma y’ukwezi kumwe, ni ukuvuga mu Gushyingo 2014, urukiko rwo muri ako gace rwarangije urubanza rutaburanishije abo bashiki bacu. Icyakora bashiki bacu babonye ko uburenganzira bwabo butubahirijwe maze bafata umwanzuro wo kuregera Komisiyo Iharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu n’Urukiko rw’Ikirenga rwa Siri Lanka. Amaherezo, muri Gicurasi 2025, Urukiko rw’Ikirenga rwafashe umwanzuro w’uko icyo gihe abayobozi barengereye uburenganzira bw’abo bashiki bacu kandi rutegeka ko leta ndetse n’umukuru w’abapolisi batanga indishyi z’akababaro. Mushiki wacu Malkanthi yagize icyo avuga kuri uwo mwanzuro w’urukiko agira ati: “Iyi ntsinzi si iyacu gusa ahubwo ni iy’abavandimwe na bashiki bacu bose bo muri Siri Lanka, kuko twese twemerewe gukorera Yehova mu mahoro. Niboneye ko amagambo yo muri Yesaya 54:17 ari ukuri kuruta mbere hose. Ayo magambo agira ati: ‘Intwaro yose yacuriwe kukurwanya nta cyo izageraho.’”

Twishimiye cyane ko uyu mwanzuro wagaragaje neza ko abavandimwe na bashiki bacu bo muri Siri Lanka bafite uburenganzira bwo ‘gukomeza kubaho mu mahoro bafite ituze kandi bakabera Imana indahemuka.’—1 Timoteyo 2:2.