3 NYAKANGA 2024
SERIBIYA
Gahunda yihariye yo kubwiriza mu duce twitaruye two muri Seribiya yageze kuri byinshi
Kuva ku itariki ya 17 kugeza ku ya 26 Gicurasi 2024, abavandimwe na bashiki bacu barenga 600 bavuye muri Seribiya na Montenegro bifatanyije muri gahunda yihariye yo kubwiriza mu duce twinshi twitaruye two muri Seribiya. Mu myaka irenga 20 ishize, ni ubwa mbere Abahamya ba Yehova babwirije muri utwo duce imbonankubone. Ugereranyije abantu barenga miriyoni imwe n’igice, ni ukuvuga hafi kimwe cya kane cy’abaturage ba Seribiya, batuye mu duce twitaruye Abahamya batabasha kugeramo buri gihe. Muri iyo gahunda yihariye, abantu barenga 1.800 basabye kwiga Bibiliya.
Mu mujyi wa Beli Potok, hari umugore wishimiye kuganira n’Abahamya ba Yehova, wahamagaye abaturanyi be maze arababwira ati: “Hari abantu baje kubabwira ibyerekeye Imana na Bibiliya. Nibabageraho mubatege amatwi.” Ibyo byatumye basanga hari umugore utuye ku nzu ihera muri uwo mudugudu, wari utegereje ko Abahamya bamugeraho bakaganira. Amaze kubabona yarishimye maze abaha ikaze. Yabasobanuriye ko yigeze kuza mu Rwibutso rw’urupfu rwa Yesu. Yahise yemera ko bamwigisha Bibiliya.
Bashiki bacu babiri barimo kuganira n’umukecuru wo mu mudugudu wa Trgovište
Hari umugabo witwa Radomir wasanze Abahamya babiri ku kagare gashyirwaho ibitabo mu mujyi wa Smederevska Palanka. Yababwiye ko yishimiye kubona abantu bemera Imana mu mujyi w’iwabo. Hanyuma yabasabye ko bamwigisha Bibiliya ku buntu nk’uko yabisomye ku cyapa cy’akagare. Abo bavandimwe bamusobanuriye uko kwiga Bibiliya bikorwa, maze yemera kwiga.
Abavandimwe na bashiki bacu bo muri Seribiya hamwe n’abantu bifuzaga kwiga Bibiliya bagize ibyishimo byinshi kubera iyi gahunda yihariye yo kubwiriza.—Yohana 7:37.

